‘2021’ umwaka wivuganye abavugabutumwa bakomeye ku isi barenga 10

 ‘2021’ umwaka wivuganye abavugabutumwa bakomeye ku isi barenga 10

2021: Abarenga 10 mu bavugabutumwa bakomeye ku isi bitabye Imana harimo padiri Ubald, TB Joshua na Tutu bo muri Afurika.

Léonidas MUHIRE

Umwaka wa 2021 ni umwaka waranzwe na byinshi binyuranye mu nguni zose z’ubuzima. Ukwihinduranya kwa corona virusi, ukutavugwaho rumwe kw’inkingo, ubuyobozi bushya bwa Amerika, amakimbirane muri Afurika ndetse n’ibindi umuntu atarondora, ni bimwe mu byo umuntu yajya yibukiraho uyu mwaka ushize.

Uyu munsi reka twigarukire ku murimo w’ivugabutumwa ku rwego rw’isi aho uyu mwaka ushize Covid-19 iza imbere mu byahitanye bamwe mu bari bafite amazina akomeye kandi bazobereye ivugabutumwa.

1.Musenyeri Desmond Tutu wo muri Afurika y’Epfo.

Uyu muvugabutumwa wo mu idini ry’Abangilikani n’umunyapolitiki yamamaye cyane mu gihe cya ‘Apartheid’ muri Afurika y’Epfo aho atigeze arya indimi mu kwamagana ubwo butegetsi bw’irondaruhu ryatsikamiraga Abanya-Afurika y’Epfo aza no kubihererwa igihembo cyitiriwe Nobel mu w’1984, ku bw’uruhare rwe mu kurwanya ‘Apartheid’ muri icyo gihugu. Urupfu rwe rwababaje benshi, rwabaye ku munsi ukurikira Noheli tariki 26 Ukwakira 2021 i Cape Town muri Afurika y’Epfo ku myaka 90 azize kanseri ya ‘prostate’.

2.Umuhanuzi TB Joshua wo muri Nigeria.

Temitope Balogun Joshua ni umuvugabutumwa akaba n’umuhanuzi wamamye muri Afurika ndetse no hirya no hino ku isi ahanini bitewe n’ubuhanuzi ndetse no gusengera abantu n’ubwo bwose bitavugwagaho rumwe. Niwe washinze itorero itorero ‘Synagogue Church of All Nations’ ndetse na Emmanuel Tv ikora ivugabutumwa. Mu mwaka wa 2020 izina rye ryaratumbagiye cyane ku isi ubwo bimwe mu byo yari herutse guhanura byahuzaga n’icyorezo cya corona virusi. Ku myaka ye 57 y’amavuko urupfu rwe rwarijije benshi mu bayoboke be rwabaye ku itariki ya 5 Kamena 2021, nyuma gato y’ikibwirizwa yatambutsaga imbonankubone i Lagos muri Nigeria.

3.Padiri Ubald RUGIRANGOGA wo mu Rwanda.

Padiri Ubald RUGIRANGOGA ni umupadiri wo mu Rwanda wamamaye cyane mu gusengera abarwayi bagakira indwara zari zarananiranye ibi bikaba byaraberaga mu isengesho ngarukakwezi ryaberaga ahitwa kwa Yezu Nyirimpuhwe, mu karere ka Ruhango. Na none yasengeraga abarwayi hirya no hino mu Rwanda ndetse no ku isi muri rusange. Urupfu rwe rwabereye muri Amerika ku itariki ya 7 Mutarama 2021, azize icyorezo cya Covid-19 ubwo yari yagiye gusengera abarwayi b’icyo cyorezo n’ubundi. Urupfu rwe, rukaba rwashenguye abanyarwanda n’abanyamahanga b’ingeri zose.

4.Marcus Lamb wo muri Amerika.

Marcus Daron Lamb ni umuvugabutumwa n’umunyamakuru w’iyobokamana w’Umunyamerika wifashisha Televiziyo yashinze yitwa ‘Daystar’ atambutsaho ibibwirizwa. Yishwe n’icyorezo cya Covid-19 ku itariki ya 30 Ugushyingo afite imyaka 64 y’amavuko aguye i Texas muri icyo gihugu. Ni umwe mu bari bafite izina rikomeye muri Amerika mu gukorera ivugabutumwa rye kuri televiziyo ndetse akaba yaranarwanyaga bikomeye urukingo rwa Covid-19 ariko bikaba byararangiye imuhitanye.

5.Reverend David Yonggi Cho wo muri Koreya Y’Epfo.

Reverend David Yonggi Cho ni umuvugabutumwa w’umupantekosti wo muri Koreya y’Epfo aho afatanyije na nyirabukwe bashinze itorero ‘Yoido Full Gospel Church’ rifite abayoboke hirya no hino ku isi. Ku myaka 85 y’amavuko yaguye i Seoul mu murwa mukuru w’icyo gihugu azize uburwayi ku itariki ya 14 Nzeri 2021. Uretse mu gihugu cye yari anazwi cyane muri Leta zunze Ubumwe za Amerika no mugihugu cya Nigeria.

6.Pasteri Dare Adeboye wo muri Nigeria.

Pasiteri Dare Adeboye ni umuvugabutumwa w’Umunyanijeriya akaba yari umwana wa pasiteri Enoch Adeboye uyobora itorero ‘Redeemed Christian Church’ ku rwego rw’isi aho we yayoboraga rumwe mu nsengero z’iryo torero. Uyu wamamaye ku ka zina ka ‘Pator D’ nk’umupasiteri ukiri muto, ku myaka ye 42. Urupfu rwe rwabaye ku itariki ya 4 Gicurasi 2021, Abuja mu murwa mukuru wa Nigeria, azize icyorezo cya Covid-19.

7.Eric K.C. Price wo muri Amerika.

Pasiteri Frederic K.C. Price ni umuvugabutumwa ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika akaba n’uwashinze itorero ‘Crenshaw Christian Center’. Ku itariki ya 12 Gashyantare 2021 yitabye Imana ku myaka 89 y’amavuko azize icyorezo cya Covid-19. Yamemyekanye cyane ku bitabo birenga 50 yanditse bivuga ku kwizera.

8.Reverend Charles Brobbey wo mu Bwongereza.

Reverend Charles Wareko Brobbey ni umuvugabutumwa w’umunya Ghana wakoreraga mu bwami bw’Ubwongereza. Yayoboraga itorero ryitwa Braemar ‘Avenue Baptist Church’. Ku itariki ya 18 Gashyantare 2021 nibwo yitabye Imana ku myaka 68 azize icyorezo cya Covid-19.

9.Reverend Tony Lee wo muri Amerika.

Reverend Tony Lee ni umuvugabutumwa wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika washinze itorero ryitwa ‘Pillar of Truth Bible Church for Capitol Heights’. Ku itariki ya 4 Mutarama 2021 nibwo yitabye Imana afite imyaka 52, azize icyorezo cya Covid-19.

10.Reverend Obiora Ezekiel wo muri Nigeria.

Reverend Obiora Ezekiel ni umuvugabutumwa mpuzamahanga wanabwirizaga kuri televiziyo y’itorero ‘Christian Pentecostal Mission’ ryo mu gihugu cya Nijeriya akaba ari n’umwe mu bashinze itorerero ryitwa ’Pentecostal Fellowship of Nigeria’ naryo rikorera muri icyo gihugu. Ku itariki ya 19 Ugushyingo 2021 yitabye Imana ku myaka 78 ubwo yari mu materaniro i Lagos mu murwa mukurun w’ubucuruzi w’icyo gihugu.

Umwaka wa 2021 ntago wabaye mwiza ku ivugabutumwa muri rusange kuko uretse abo tugarutseho mu mafoto hari n’andi mazina nka Pasiteri Folorunsho Abina, Pasiteri Essa Ogorry na na Stephen Akinola bo muri Afurika ndetse n’ahandi hirya no hino ku isi.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.