”2024 Paul KAGAME tuzamutora adukize n’andi mabandi y’akarimi karyoshye” -Apôtre MUTABAZI n’imvugo ikakaye yamaganye BAMPORIKI wakiriye indonke

Kuva kuwa kane nimugoroba inkuru yatangiye kuba kimomo no kuba igitaramo ku mbuga nkoranyamabaga ko uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahagaritswe ku mirimo ye akurikiranyweho ruswa. BAMPORIKI Edouard wari kuri uwo mwanya yahise aba ingingo nyamukuru y’amakuru ahanyuranye cyane cyane ku mbuga nkoranyamabaga aho ibindi byose byabaye nk’ibihagaze bagahindukirira iyo nkuru. Bamwe baramunenze abandi bati niba yarakiriye ruswa bibaho bazamubabarire ndetse bavangamo no gusangiza zimwe mu mbwirwaruhame ze zisize umunyu ariko zisa n’izinenga ibyo na we yari akurikiranyweho.
Ku munsi w’ejo rero byavuye mu gushikdikanywaho na we yiyemerera ko yakoze icyaha cyo kwakira indonke ndetse anasaba imbabazi Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange. Ubwo butumwa akibushyira ku rukuta rwe rwa Twitter noneho inkuru yabaye nk’isubiye bubisi si ukubukwirakwiza abantu bivayo biri hamwe n’igisubizo Perezida KAGAME yamahaye. Benshi bamusabiraga imbabazi nk’uko na we yari yazisabiye ariko agasubizwa ko no guhanwa bifasha. Bake mu bataramuciriye akari urutega rero baje kuzamo na apôtre MUTABAZI ubwo na we abinyujije ku rubuga rwa Twitter yakoresheje amagambo akakaye cyane mu kunenga BAMPORIKI no kumusabira guhanwa.
Yanditse ati: ”Ruswa no gukunda Igihungu ntibijyana. Abaririmba ubutwari tugwijemo ibigwari. Abigisha umuco harimo n’ab’imico mibi, umuntu wayoboye Itorero, Urubyiruko n’Umuco! Ni uruhe rugero ahaye urubyiruko ? Paul KAGAME 2024 tuzamutora adukize n’andi mabandi y’akarimi karyoshye”. Asoje amenyesha, bimwe bita ‘tag’ Nyakubahwa Paul KAGAME ndetse na BAMPORIKI ubwe.
BAMPORIKI Edouard yahoze ari Umukristu mu Itorero ADEPR ariko aza kugwa bitewe n’icyo we yise imiyoborere mibi n’akajagari muri iryo torero. Ni umunyapolitiki wari umaze kubigiramo uburambe dore ko yinjijwe mu Nteko ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite muri 2013. Muri 2017 yaje kugirwa Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu uwo mwanya uwuvaho muri 2019 ubwo yagirwaga Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kugeza ubwo yahagarikwaga kuri izo nshingano ku wa 5 Gicurasi uyu mwaka.
Ni umwanditsi w’ibitabo umusizi n’umukinnyi w’amakinamico aho yamenyekanye cyane mu yitwa Urunana akinamo yitwa Tadeyo se wa Budensiyana na Solina b’ahitwa i Nyarurembo muri iyo kinamico nyine. Amakuru aheruka gutangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yavugaga ko afungiwe iwe mu rugo mu gihe iperereza ku cyaha cya ruswa akurikiranyweho ryari rigikomeje.
