Nyuma y’imyaka 3 ubuhanuzi bwa Rugagi kuri Miss Shanitah bwasohoye

 Nyuma y’imyaka 3 ubuhanuzi bwa Rugagi kuri Miss Shanitah bwasohoye

 

Miss Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss East Africa 2021, ni we wegukanye ikamba akaba abaye Nyampinga w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, nkuko yari yarabihanuriwe na Bishop Rugagi mu mwaka w’2018 ko azaba Miss nubwo igihe benshi batekerezaga ko bizasohorera atari cyo byasohoreye.

Mu mwaka wa 2018 ubwo Umunyana Shanitah yari mu irushanwa rya Miss Rwanda, yari mu materaniro maze Bishop Rugagi amuhanurira ko azambikwa ikamba, gusa kuri iyo nshuro ntibyaje gukunda neza kuko Umunyana yabaye igisonga cya mbere.

Gusa abakoresha imbugankoranyambaga bibasiye Bishop Rugagi Innocent bavuga ko ubuhanuzi bwe bwanze gusohora. Haza no kuviramo imvugo itari nziza “Gushanita” yakoreshwaga icyo gihe bashaka kugaragaza ko umuntu yahanuriwe ibinyoma.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, bwo Umunyana Shanitah yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’ibihugu byose bya Afurika y’iburasirazuba, abakoresha imbugankoranyambaga bibutse bwa buhanuzi bwa Bishop Innocent bavuga ko bwasohoye.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.