Menya byinshi ku itsinda Elayone rifite intego yo kujya ryitunganyiriza ibihangano ku kigero cya 80%

 Menya byinshi ku itsinda Elayone rifite intego yo kujya ryitunganyiriza ibihangano ku kigero cya 80%

Umunyamakuru wa Nkunda Gospel yasuye itsinda ryitwa Elayone Music, riherutse gukora indirimbo nshya bise ‘Ntamba kure’ maze bagirana ikiganiro aho bahishyuye ko mu myaka itanu iri imbere bafite intego yo kuba barubatse ubushobozi ku buryo bazajya bitunganyiriza ibihangano byabo ku kigero cya 80%.

Iri tsinda rimaze kubaka ikintu kigari mu kuramya no guhimbaza Imana, umuntu ashobora kwibaza ati: “Mbese iri tsinda ryatangiye rite?”

Imvano y’igitekerezo cyo gutangira iritsinda cyaje ubwo Imana yaganirizaga umuyobozi wa Elayone Ministries (Serge Sangwa)ari we watangiye iyi Minisiteri, ko akwiriye gutangira ivugabutumwa mu rubyiruko mu gace yari atuyemo, uburyo bwa mbere Imana yamuyoboyemo kwari kwegeranya bamwe mu bari bakijijwe batangira uburyo bwo guhura bakaririmba mu rugo iwabo maze agenda abigisha indirimbo Imana yari yaragiye imuha akazandika. Niko rero urundi rubyiruko rwagiye rutugana kandi bagakizwa umurimo urakura hagenda hazamo n’andi matsinda akora ibindi bikorwa bihuriye ku murimo nyamukuru wo kwamamaza ubutumwa bwa Kristo yesu.”

Bamaze igihe kinini batarasohora indirimbo muri studio ariko bazikoresha ahantu hatandukanye nk’ ivugabutumwa. Bakoreraga mu biriyo, kwa muganga, mu mu mihanda,mu nsengero n’ahandi hatandukanye Imana yabayoboraga.

Nubwo bitoroshye kwesa umuhigo wo kwitunganyiriza ibihangano ku kigero cya 80%, umuyobozi w’iri tsinda, Bwana Alain Kamanzi yatangaje ko hamwe no gusenga ndetse no gufatanya n’abaterankunga banyuranye yizeye ko uku kwezi kwa Mutarama kuzarangira barimo kurenga imbogamizi bafite ku kigero cya 40%. Yagize ati:

“Dufite imbaraga nyinshi zo gukora uyu murimo twahamagariwe, usibye imbogamizi duhura nazo muri uru rugendo. Urugero ni uko buri ikintu cyose kiri inyuma y’indirimbo dushyira hanze kiba cyatanzweho amafaranga atari make, bityo tugenda turwana no kugabanya amafaranga asohoka ajya mubyo dukoresha binyuze mu kwishakamo ibisubizo nko kubaka studio idufasha gutunganya indirimbo zacu, gutegura ahantu heza ho gukorera ama répétition ndetse n’aho gufatirwa amashusho dukenera mu buzima bya buri munsi.” Yakomeje agira ati:

“Uwo ni umushinga dufite kandi twatangiye kuwukoraho kuburyo twizera ko turangiza uku kwambere byibura dufite nka 40% by’ibisabwa by’ingenzi. Inzira ihoraho tugira iturenza izo mbogamizi ni ugusenga, kwizera no gukoresha ubutunzi bwacu mu kuyikorera kandi tubona Imana umunsi ku wundi iduteza intambwe ikomeye kandi nziza.”

Ku bantu bagiye kumenya bwa mbere Elayone Music, ni ishami ribarizwa mu muryango mugari w’ivugabutumwa wa Elayone Ministries. Rigizwe n’abantu baturuka mu matorero atandukanye ya gikirisitu ndetse hari n’abakirizwa muri uyu muryango kuko ukora ivugabutumwa mu buryo butandukanye harimo na music ariwo murimo bakora. Bahinduye aho bakoreraga mu rwego rwo kwaguka.

Nyuma y’ibi bihe batambutsemo bya ‘guma mu rugo bari mu myiteguro yo kugira ahantu habo bahuriza ibokorwa byose bakora.

Itsinda Elayone Music ryatangiriye rimwe na Elayone Ministries mu kwezi gusoza umwaka wa 2007. Iri tsinda rigizwe n’abakozi b’Imana 12,harimo abaririmbyi n’abandi bafite izindi nshingano zituma ibihangano biboneka, haba mu majwi ndetse n’amashusho.

Kugeza uyu munsi iri tsinda rimaze gukora indirimbo zikabakaba 10, aho 8 muri zo zifite amajwi n’amashusho.

https://youtube.com/channel/UC_y3iftwoQnbDp5IyXYJaYw

Related post

1 Comment

  • Nkunda Gospel

Leave a Reply

Your email address will not be published.