Baciwe ihazabu ya 135,000,000 Rwf kubera kwanga gukorera gato y’ubukwe abatinganyi

 Baciwe ihazabu ya 135,000,000 Rwf kubera kwanga gukorera gato y’ubukwe abatinganyi

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urukiko rwa Oregon rwasabye ubuyobozi bukuru bw’igihugu kubahiriza itegeko rwategetse umugore n’umugabo b’abakristu, ryo kwishyura ihazabu ya $135,000 (135,000,000 Frw),kubera kwanga gukorera umugati w’ubukwe abageni bari bagiye kubana bahuje ibitsina ngo kuko imyemerere yabo itabibemerera.

Ibi byafashwe nk’icyaha cy’uko abo batetsi b’imigati bakoreye abo bageni ivangura rishingiye ku gitsina babitewe n’imyemerere yabo ya gikristu.

Aaron na Melissa Klein, ba nyiri urwo ruganda rukora imigati rwitwa Sweetcakes bakunze kwitaba Ikigo gishinzwe abakozi n’Inganda kibasaba ibisobanuro by’impamvu banze guha serivisi abo bagore baryamana bahuje ibitsina.

Umwanzuro w’urukiko waje uvuga ko ari byo koko ko bakoze ivangura rishingiye ku gitsina ubwo bangaga gutunganya umugati wari kwifashishwa mu bukwe bwa Rachel na Laurel Bowman-Cryer, bari bagiye kubana bahuje ibitsina, mu mwaka w’2013.

Bowman-Cryers umwe mubagombaga gusezerana yatanze ikirego mu Kigo Gishinzwe Abakozi n’Inganda, kivuga ko Kleins yarenze ku mabwiriza agenga icyo kigo yo kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose harimo n’irishingiye ku gitsina aba bavuga ko bakorewe.

Iki kigo kikimara kubyumva cyategetse ko Kleins yishyura ihazabu ya $135,000 ndetse n’uruganda rwe rugafungwa.

Kleins nawe ntiyanyuzwe n’iyo myanzuro maze akijuririra mu rukiko rwa Oregon mu mwaka wa 2016.Gusa uru rukiko narwo rwaje gushimangira iki gihano bituma aba bajurira mu rukiko rw’ikirenga, mu mwaka wa 2018 ndetse kugeza n’uyu munsi inkiko zose yagiyemo ntizigeze zimugabanyiriza igihano.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.