Abakirisitu 150 bo mu Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda (ADEPR) mu Rurembo rwa Nyabisindu na Huye bahuguwe nk’abafashamyumvire ku komora ibikomere, isanamitima na Ndi Umunyarwanda.

Aya mahugurwa yatanzwe hagamijwe gutegura abayoboke ba ADEPR mu rugendo rwo gukira ibikomere no gufasha bagenzi babo by’umwihariko mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yabwiye yatangaje ko byakozwe mu guhangana n’ingaruka za Jenoside no kugendera mu mirongo migari yo gukangurira abakirisitu kumva neza “Ndi Umunyarwanda”.

Yagize ati “Turi guhugura abakirisitu b’abafashamyumvire muri uku kwezi tugamije gutegura ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi; hakubiyemo inyigisho ku isanamitima. Ikigamijwe ni guhangana n’ingaruka zasizwe n’aya mateka ndetse abitabiriye amahugurwa banaganirijwe kuri “Ndi Umunyarwanda” mu kubereka ko ibyo dukora byose bishingiye ku bumwe bwacu kandi tugashyira imbere indangagaciro z’Ubunyarwanda aho tutagira ibidutanya.’’

Yakomeje avuga ko gahunda y’iri torero iri mu gihugu cyose kandi izakomeza ku bufatanye n’ubuyobozi bwite bwa Leta.

Yagize ati “Iyi ni gahunda dushyize imbere izakorwa mu gihugu cyose, itorero ryacu ntabwo ryatinze kwigisha abakirisitu bacu kandi kwiga bihoraho. Turakomeza gufatanya n’inzego zose zirimo n’iza leta n’izigenga tugamije guhindura imitekerereze iherekezwa n’ukuri n’ubumwe n’ubwiyunge.’’

Mu butumwa bw’abahuguwe basabye abandi bakirisitu ko mu gihe bumva bafite ibibazo bakwiye kugira abo babiganiriza.

Uwizeyimana Olive yavuze ko atarahugurwa yahoranaga ibibazo byakomokaga ku bavandimwe be bishwe muri Jenoside atigeze ashyingura ariko nyuma yo kuganirizwa yarakize anafasha bagenzi be bafite ibibazo bitandukanye.

Yagize ati “Ntaraza muri aya mahugurwa nahoranga ibibazo bitandukanye by’ubuzima birimo guhora ndwaye umutwe udakira ndetse nkahora mbabara mu bitugu. Maze kuganirizwa nkagirwa inama yo kubirenga nasanze byarakomokaga ku babandimwe n’inshuti bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntigeze menya aho bajugunwe nyuma yo kwicwa; nkahora ntekereza ko hari aho bari kandi bazagaruka.”

Twagirayezu Simeon w’i Huye avuga ko bagiye mu kazi katoroshye ariko bagiye gufasha abakirisitu kurenga ibijyanye n’amoko kuko bishegesha imitima ndetse bikambura ubumuntu ubifite mu mutima we.

Yagize ati “Turahuguwe ndetse tugiye mu kazi katoroshye kuko abantu benshi babaye abarwayi bitewe n’ibyo twaciyemo mu mateka atoroshye ahora anagaruka mu buzima bwa buri munsi. Tugiye kuganiriza abakirisitu bacu uburyo bagomba kurenga ibijyanye n’amoko kuko bishegesha umutima w’ubyifitemo ndetse bikamutera ibibazo bishingiye ku mutima wangiritse ndetse akemeza ko na we ubwe ataraza mu mahugurwa yatinyaga kuvuga amoko ariko agiye kujya gusobanurira abandi atabiciye hejuru.’’

Impuguke mu bijyanye n’ubuzima ushinzwe Ubuzima n’Isanamitima muri ADEPR, Mahoro Emmanuella, avuga ko bifuriza abakirisitu kugira ubuzima bwiza biciye mu mubiri, umwuka n’ubugingo kandi iki gice cy’ubugingo ni cyo usanga gifite ibikomere ariko umuntu ufite igikomere uramureba ukamumenya ndetse ugasanga ibimenyetso agaragaza byararenze igipimo.

Yongeraho ko uwahuye n’ibibazo mu bihe bitandukanye agaragaza ibimenyetso ushobora kubona ubwawe bitewe n’uko yari asanzwe abayeho.

Ati “Unasanga bituma hari indwara turwara zitewe n’ibibazo bitandukanye twahuye nabyo, ibyo dutekerezaho cyane hari n’aho usanga hari abarara badasinziriye, akagira umuvuduko w’amaraso, kanseri ndetse hari indwara ziterwa n’imitekerereze.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert, avuga ko amahugurwa yatanzwe azafasha abagifite ibikomere bitarakira.

Yongeyeho ko bitezweho gufasha abazagaragaza ibikomere mu minsi 100 yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside.

Ati “Turashima uruhare rw’abanyamadini mu gushakira Abanyarwanda n’abayoboke babo kuba umwe bagatahiriza umugozi umwe no guhangana n’ibikomere bigikomeza kugaragara ku bagize imiryango.’’

Ibikomere ntibikomoka ku mateka kuko byanava ku bukene, gutakaza akazi, ubushomeri n’ibibazo by’ubwumvikane buke mu bagize umuryango.

ADEPR ifite gahunda yo guhugura abafashamyumvire mu Isanamitima n’Ubwiyunge basaga 600 bagomba gufasha mu isanamitima na “Ndi Umunyarwanda” kuko bahawe amasomo yo kubafasha kwigisha abandi.Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko amahugurwa yateguwe hagamijwe guhangana n’ingaruka za Jenoside no kugendera mu mirongo migari yo gukangurira abakirisitu kumva neza “Ndi Umunyarwanda”Abafashamyumvire bahuguwe bitezweho gutanga umusanzu mu rugendo rw’isanamitima na Ndi Umunyarwanda

Muri iki gikorwa hatanzwemo ibiganiro bitandukanyeADEPR yahuguye abafashamyumvire ku isanamitima na Ndi Umunyarwanda mu kwitegura Kwibuka28

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *