Chorale de Kigali yegukanye ibihembo 2 mu Iserukiramuco ry’Indirimbo

 Chorale de Kigali yegukanye ibihembo 2 mu Iserukiramuco ry’Indirimbo

Chorale de Kigali yegukanye ibihembo bibiri mu iserukiramuco ry’indirimbo ryaberaga mu Rwanda, iba iya gatatu mu marushanwa yo kuririmba ndetse inahembwa by’umwihariko nka korali yambara neza.

Iri ni iserukiramuco ry’Indirimbo ryateguwe na Chorale de Kigali kubufatanye n’Ishyirahamwe nyafurika rigamije guteza imbere umuziki wa korali, (ACGC), ryari rimaze iminsi ine riri kubera mu Rwanda, ryasojwe ku mugaragaro mu birori bidasanzwe byaranzwe n’umuziki uryoheye amatwi w’amakorali 15 yari yitabiye iri serukiramuco.

Iki gitaramo kiryoheye amaso n’amatwi cyabereye mu Intare Arena mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022.

Kuva ryatangira ku wa 24 Werurwe 2022, abaryitabiriye bagera kuri 500 bakoze ibikorwa bitandukanye birimo amarushanwa yahuje za korali ndetse n’abaririmba ari amatsinda, babonye umwanya kandi wo gusura ibikorwa bibumbatiye amateka y’u Rwanda birimo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Uretse gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi abitabiriye iri serukiramuco batemberejwe ibice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali ndetse by’umwihariko ku wa Gatandatu basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uretse igitaramo kandi habaye n’umuhango wo guhemba abahize abandi mu marushanwa yabaye muri iyi minsi iserukiramuco rimaze ribera mu Rwanda, aho Chorale de Kigali yegukanye ibihembo bibiri.

Igitaramo cyo gufungura iri serukiramuco cyabaye ku wa 24 Werurwe 2022, cyitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine; Umunyamabanga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard n’abandi banyacyubahiro.

Ni igitaramo kandi cyari cyitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam n’abandi badiplomate by’umwihariko abahagarariye ibihugu bya Afurika byitabiriye iri serukiramuco.

Kuri iyi nshuro nabwo abayobozi ntibatanzwe mu bitabiriye iki gitaramo kuko Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré ari mu ba mbere bageze ku Intare Arena ahagiye kubera iki gitaramo.

Chorale de Kigali yaririmbye indirimbo zirimo iririmbye mu buryo bwa Opera izwi ku izina rya ‘Basa Selim’.

Opera ni indirimbo zikinnye mu rwego rw’ikinamico zamamaye i Burayi n’ahandi bateye imbere muri muzika yanditse.

Chorale de Kigali ubwo yari iri ku rubyiniro kandi yaririmbye indirimbo yakunzwe cyane yiswe ‘Il est la’.

Iserukiramuco Nyafurika ry’indirimbo ribaye ku nshuro ya mbere mu mateka yaryo, ndetse u Rwanda nirwo rwahise ruryakira.

Ni iserukiramuco ryitabiriwe na korali zikomeye ziganjemo izo mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba.

Muri korali zitabiriye iri serukiramuco harimo iyitwa Bacmac Choir, Lagos City Choir, All Female Choir zo muri Nigeria na Bakamoso yo muri Afurika y’Epfo.

Muri Ghana haturutseyo korali zikomeye zirimo iyitwa Harmonious, Accra Diocesan Choir, Akoo Show Choir, Grace Chorale, Heavenly Jewels n’iyitwa Symphonials Choir.

Uretse Chorale de Kigali kandi mu Rwanda indi korali yitabiriye iri serukiramuco ni Alarm Ministries, Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali na Korali Ishema Ryacu.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.