80 b’Abakristu bongeye kwicwa abarenga 60 barashimutwa! Ubuyobozi burashijwa kurebera ubwicanyi

 80 b’Abakristu bongeye kwicwa abarenga 60 barashimutwa! Ubuyobozi burashijwa kurebera ubwicanyi

Umuryango wa gikristu w’abagiraneza, ‘Release International’ waburiye ko urwango no kurwanya byeruye Abakristu bigenda bifata indi ntera mu gihugu cya Nijeriya. Uyu muryango watangaye ibi nyuma y’uko intagondwa z’Abayisilamu zitwaje intwaro zagabye igitero simusiga ku midugudu igera ku icumi yiganjemo Abakirisitu, kigahitana abagera kuri 80 abandi bagashimutwa. Ibi Byose ubuyobozi bw’iki gihugu busa n’ubwabirebeye kuko nta cyo burabikiraho kugeza magingo aya.

Inkuru ya ‘Premier Christian News’ ivuga ko, abafatanyabikorwa b’umuryango ‘Christian Release’ bavuga ko igitero cyagabwe n’izo ntagondwa ku cyumweru gishize cyahitanye benshi abandi bagashimutwa muri Leta ya Plateau yiganjemo uduce twinshi dutuwe b’Abakristu. Leta ya Nijeriya nta cyo ikora kuri ibyo bibazo dore ko zimwe mu mfu z’Abakristu zitananenyekana. Uburakari bugenda bwiyongera mu Banyanijeriya basanzwe bakeka Leta yaba ikorana rwihishwa n’imitwe ya kisilamu yitwara gisirikare.


Uduce twibasiwe ni Kukawa hiciwe abagera kuri 80 b’Abakristu naho abarenga 60 barashimutwa i Kyaram, Yelwa, Dadda, Gyambawu, Dungur, Wanka, Shuwaka, Gwammadaji na Dadin Kowa.


Umuyobozi w’Umuryango Release International, Paul Robinson yagize ati: “Imidugudu myinshi yibasiwe ahanini yiganjemo Abakirisitu kandi benshi mu bagabye igitero cyangwa abaterabwoba ni Abayisilamu cyangwa imitwe yitwara gisirikare ya kisilamu, berekana ko idini ryihishe inyuma y’iryo hohoterwa. Mu buryo bugenda bwiyongera, turi kubona ko imidugudu ituwe b’Abakristu imaze kurushwa imbaraga no kwigarurirwa n’ibitero by’abayisilamu”. Uyu muryango usoza uhamagarira leta ya Nijeriya gufata ingamba zihuse zo kurinda abaturage bayo bicwa ndetse n’abirukanwa mu ngo zabo bazira imyemerere.

Umuryango Release International ufasha Abakristu bahohoterwa ndetse ukantanga ubujyanama ku bahohoterwa bo mu bihugu bigera kuri 30 ku isi. Ukora binyuze mu bafatanyabikorwa bawo mu bikorwa byo gusenga, ubushumba no gushyigikira imiryango y’Abakristu bahowe Imana, imfungwa z’ukwemera imiryango yabo hamwe b’Abakristu batotezwa mu buryo bunyuranye.


Nijeriya ni kimwe mu bihigu bya Afurika bihohotera Abakristu cyane kuko iza no mu icumi bya mbere ku isi. Gusa irangwa n’uruhuri rw’amadini anyuranye afite abayoboke benshi, ibyakabaye ubundi bituma itanga ubwisanzure mu myemerere.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.