Abahowe Imana b’i Bugande

 Abahowe Imana b’i Bugande

Mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 1879, nibwo abapadiri ba mbere bera (les père blancs) basesekaye mu Gihugu cy’ubwami bw’u Buganda. Abo bapadiri bera icumi bari bayobowe na Padiri Siméon Lourdel, uyu akaba ari nawe wagize uruhare rukomeye cyane mu kogeza ubukristu muri Afurika.

Ku itariki ya 27 Werurwe 1880, abo bapadiri nibwo babatije Abagande ba mbere bifuzaga kwinjira mu idini rya Gikristu. Muri abo bakristu babatijwe mu ntangiriro, harimo n’abayobozi b’igihugu b’icyo gihe.

Nyamara mu mwaka wa 1885 ubwo umwami Mutesa yasimburwaga n’umuhungu we Mwanga, idini rya gikristu ryatangiye kugira ibibazo bikomeye muri icyo gihugu ndetse haza kubaho no gutotezwa bikomeye mu bakristu, kuko umwami Mwanga atifuzaga ko uko kwemera gukomeza gushinga imizi no kuganza mu gihugu cye.

Ku itariki ya 3 Kamena 1886, nibwo umwami Mwanga yatanze itegeko ryo kwica urubyiruko rwo mu byegera bye rwari rwabatijwe. Kuri iyo tariki ya 3/06/1886 nibwo abantu cumi na babiri biganjemo urubyiruko, biciwe ku musozi wa Namugongo. Babahambiraga mu byatsi byumye,
bakabatwika ari bazima.

Hagati ya 1885 na 1886 abahindukiriye kirisitu benshi barishwe nta mpamvu, icyo gihe Mwanga yategetse abahindukiriye Kirisitu ko bamwihakana, bagahakana ukwemera gushya kwari muri bo abanze gukurikiza iryo tegeko bose bahitaga bicwa.

N’umwete mwinshi abahindukiraga bakomeje gukomera ku kwemera kwabo, iyicwa ry’abakirisitu 26 ryo kuwa 03 Kamena 1886 i Namugongo niryo ryabaye rurangiza.

Umuntu wishwe bwa nyuma muri ibyo bihe ni Jean Marie Muzeeyi wiciwe i Mengo kuwa 27 Mutarama 1887. Hari Urutonde rw’abahowe Imana babashije kumenyekana bakanandikwa, ariko hari benshi bishwe bahowe Imana batabashije kumenyekana ngo banandikwe.

Mu bahowe Imana bagiye bamenyekana cyane, ni Karoli Lwanga (wari mukuru muri bo), Kizito (wari muto muri bo), ndetse na Mugaga kubera uburyo izina rye ryagiye ryogera henshi muri Afurika.

Abahowe Imana b’I Bugande muri icyo gihe, bose hamwe ni 22 (makumyabiri na babiri) aribo Mukasa Joseph Balikuddembe, Denis Sebugwawo, Andre Kagwa, Ngondwe Pontien, Bazzekuketta Athanase, Gonza Gonzague, Mulumba Kalemba Matthias, Mawagalli Noe, Karoli Lwanga, Mbaga Tuzinde, Mugagga, Gyavira, Mukasa Kiriwawamvu, Kibuka Ambroise, Achille Kiwanuka, Luka Banabakintu, Mukasa Lugido Adolphe, Kiliggwajjo Anatole, Buzabalyawo Jaques, Serunkuma Bruno, Jean-Marie Muzey, ndetse na Kizito ari nawe wari muto muri bose (yari afite imyaka 14).

Mu myaka yakurikiyeho ubukirisitu bwakomeje kwamamara n’ubwo bitari byoroshye ariko amaraso y’abahowe Imana yavuyemo umusaruro, mwiza w’ukwemera kwa gikirisitu, abahowe Imana gaturika 22 bagizwe abahire na Papa Benedigito wa cumi na gatanu (Pape Benoit XV) tariki ya 6/6/1920, iyi ni imwe mu ntambwe kiriziya gaturika yubahiriza iganisha ku butagatifu, aba kandi baje kugirwa abatagatifu kuwa 18 ukwakira 1964 na Papa Pawulo wa Gatandatu (Pape Paul VI) mu nama ya Vatikani ya kabiri.

Kugeza ubu aba batagatifu bemewe na kiliziya gaturika ku isi yose, kandi ibi bihabwa agaciro gakomeye kuko umupapa wa mbere waje muri afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yakoreye urugendo rutagatifu i Namugongo ahari urwibutso rw’abahowe Imana b’i Bugande muri Nyakanga 1969.

Kuwa 3 kamena buri mwaka ni umunsi mukuru wo kuzirikana abahowe Imana b’ i Bugande kandi ni umunsi ukomeye mu mateka y’ubugande kuko nibwo hishwe abakirisitu benshi babahora ukwemera.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.