Abajya n’abatuye I Yerusalemu kubutaka butagatifu batabarijwe : bakeneye kurindwa bikomeye

 Abajya n’abatuye I Yerusalemu  kubutaka butagatifu batabarijwe : bakeneye kurindwa  bikomeye

Itsinda ry’abayobozi b’amadini I Yerusalemu bishyize hamwe  basaba ko abakristo batuye ku butaka butagatifu barindwa birenze uko bisanzwe. Ibi biterwa nuko aka  agace gafatwa nk’umurage w’abakristo batowe n’imana cyangwa se ishyanga ryako kubera ko ari hamwe hari amateka n’umurage mu myemerere ya muntu.

Mu itangazo ryasohotse icyumweru gishize rivuga ko abakuriye n’abahagarariye insengero  muri Yerusalemu  bavuga ko abakristo bahaturiye bashobora kwibasirwa n’ubugizi bwa nabi kuri ubu butaka butagatifu nib anta gikozwe mu maguru mashya.

Bagize bati  “kuva 2012 hano hagiye haba abapadiri, apasiteri  n’abandi bakozi b’amatorero  benshi bahohoterwa kandi bagatotezwa mu buryo bugarara, ibi byatumye ndetse abakristo benshi  bagirirwa nabi hano ku butaka butagatifu, bamwe batewe ubwoba iyo babaga bagiye gusenga ndetse no mu byo bakora mu mibereho yabo ya buri munsi”.

Iyi ni imwe mu migambi iri gutegurwa ngo abaturage baturiye  Yerusalemu bahimurwe ako kanya yewe n’abari mutundi duce twegereye ubutaka butagatifu ngo na bo bahakurwe  bwangu.

Dusabire abajya n’abatuye I Yerusalemu, Beterehemu n’utundi duce twaho twose  dutagatifu, Imana ibajye imbere kandi bakomeze kuba kure y’umwanzi wacu Satani.

“Abayobozi b’insengero bakomeje  gusaba Leta ya Isirayeli gufata ibyo bababwira nk’ibyabo kuko abakristo bahatuye bakeneye gucungirwa umutekano aho batuye ku butaka butagatifu”. “Bavuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze badafta ibyo babwirwa nk’ibyabo ahubwo babikerensa, igisigaye ari uko abayobozi  bakoresha ’itegeko  bakubahiriza ibyo benshi bakenye gukora”.

Aha itegekonshingarya Israel rivuga ko imyemerere n’imigenzo bitandukanye by’abanyaisirayeli bigomba kurindwa kandi uduce dutandukanye tw’amateka natwo tukitabwaho. Aya ni amwe mayeri bari kwifashisha“.

Ubu bamwe bakomeje  gushaka kwigarurira imitungo ya bamwe mu batuye muri aka gace kazwiho iyobokamana bagamije kugabanya ivugabutumwa rihari. Bakoresha imipango itandukanye harimo iterabwoba n’ubugizi bwa nabi bukorerwa abaje gusura imiryango yabo ituye Yerusalemu na Beterehemu “ Abakristo batuye ku butaka butagatifu bagomba kubahwa kandi bagahabwa agaciro kuko ari abaragwa kandi bazakomeza kuba abaragwa bako mu gihe kizaza, bagomba rero guhabwa uburenganzira bubakwiye nk’abandi bose kandi bakarindwa icyo ari cyo cyose cyabangiza., ibi birareba abayobozi bose ba isirayeli ngo bakurikize icyo amategeko avuga kandi babyubahirize

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *