Abakiristu na bo binjiye mu kibazo k’izamuka ry’ibiciro ku isoko rikomeje gutera inkeke, baratakambira Leta kugira icyo ikora

Izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko, ni imwe mu ngingo zitoroheye abatuye isi uyu munsi. Hamwe abaturage bashatse kubyigaragambiriza mu buryo bunyuranye ngo Leta z’ibihigu byabo zimanure ibiciro ariko henshi basubijwe ko ari ukubera ingaruka z’icyorezo zakubise hasi ubukungu bw’isi ndetse ubu hakaba hariyongereyeho n’intambara u Burusiya burwana na Ukraine. Ibyo bisubizo byatumye basa n’ababuze icyo barenzaho gusa bakomeza kutoroherwa no guhenda k’ubuzima mu bijyanye n’ibiribwa, ibikomoka kuri peteroli, ingufu n’ibindi. Imiryango 15 y’abagiraneza b’Abakristu n’indi itandukanye yasabye Leta y’u Bwongereza kugira icyo ikora mu maguru mashya kuko intambara iri kuba yatangiye gutera ibura ry’ibiribwa ku baturage bamwe ndetse n’imirire mibi no mu bindi bihugu.
Umuyobozi w’Agateganyo w’umuryango Christian Aid, Patrick Watt, uyobora Save The Children, Croix Rouge y’u Bwongereza n’abayobora indi miryango y’abagiraneza inyuranye basinye ku ibaruwa ifunguye basaba Leta y’u Bwongereza guhuza Abongereza mu guhangana n’ikibazo k’inzara yugarije abatuye isi.
Patrick yagiye ati: “Intambara yo muri Ukraine imaze kwangiza byinshi ku bihugu byoroheje mu bukungu nka Yemen na Lebanon bishingiye ubukungu bwabyo ku karere birimo atari byibuze ku byo byitumiriza mu mahanga ubwabyo. Icyafasha abaturage ku byifuzo by’ubutabazi muri Ukraine nticyigeze gikorwaho. Leta y’u Bwongereza igomba rero guhuza imbaraga z’Abongereza mu guhangana n’inzara ikomeje kwiyongera ku isi.
Yakomeje agira ati: “Ntidushobora kwemera guhitamo ibinyoma byo kwibanda gusa kuri Ukraine ngo twuzuze inshingano zacu ku baturage bakennye cyane kandi bashonje bonyine. Iki kibazo kireba isi yose. Igihe kirageze ngo Leta y’u Bwongereza ikore kandi ihuze ibivugwa no gutanga inkunga ubu ngubu. Amamiliyoni y’abantu azagira ibyago nitutabikora”.
Ibi bibaye mu gihe Banki y’Isi na yo yerekana ko hashobora kubaho izamuka ry’ibiciro ku isoko ku ijanisha rya 37% ku biciro by’ibiribwa kubera iyi ntambara. Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare uvuga ko ingaruka ziterwa no kuzamuka kw’ibiciro byagize ingaruka cyane mu gukwirakwiza ibinyampeke, amavuta yo guteka, ifumbire ndetse na essance. Ibyo byongereye ibibazo by’inzara byari bisanzweho mu bihugu byinshi, harimo no mu Ihembe rya Afurika, Sahel, no mu Burasirazuba bwo Hagati.