“Abanga kwikingiza ngo Imana ya Israël itabarimbura mubabwire ko yaraye itegetse Abisirayeli kwikingiza urwa 4”-Bamporiki

 “Abanga kwikingiza ngo Imana ya Israël itabarimbura mubabwire ko yaraye itegetse Abisirayeli kwikingiza urwa 4”-Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard yakebuye abantu bakomeje kwinangira gufata urukingo rwa COVID-19 bitwaje imyemerere.

Hon Bamporiki anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko abantu bakwiye gutabara ubuzima bwabo ahamya ko iby’ubugingo bizaza nyuma yo kubaho.

Yagize ati “Abanga kwikingiza urukingo na rumwe ngo Imana ya Israel itazabarimbura mu bambwirire ko iyo Mana yaraye itegetse aba Israel kwikingiza urwa4 [urukingo rwa kane]. Mukingirwe mwitabarire amagara, kuko iby’ubugingo bizaza nyuma yo kubaho, si nyuma yo kwiyahura. Imana y’I Rwanda, yadutegetse kwikingiza. Rweme.”

Ejo hashize nibwo hacicikanye inkuru ivuga ko igihugu cya Israel kirimo kwitegura gutanga dose ya kane mu rwego rwo guhangana na COVID-19 nshya ya Omicron.

Ni icyifuzo cyakiriwe neza na Minisitiri w’Intebe wa Israel Naftali Bennett ndetse asaba ko hatangira imyiteguro yo kugishyira mu bikorwa.

Yagize ati “Iyi ni inkuru nziza, bizadufasha guhangana na Omicron iri kwibasira isi.”

Abashinzwe gukurikirana iby’iki cyorezo muri Israel nibo basabye leta ko hatangwa indi doze nyuma y’aho iki gihugu cyemeje ko hari umuntu wishwe na Omicron ku wa Kabiri.

Mu Rwanda abantu bamaze guhabwa dose ya mbere barenga miliyoni zirindwi naho amaze guhabwa dose ebyiri barenga miliyoni eshanu.

Ibihumbi birenga 70 nibo bamaze guhabwa dose ya gatatu ishimangira.

Bamwe mu basubije Hon Bamporiki

UWITONZE Emile

Arega si ubuhakanyi, nabahakana Imana usatuye imitima yabo wasanga bayemera ahubwo bayihakana ku munwa, bityo twese tubayeho k’ubwubuntu bwayo. Urukingo naho rwaba rukenewe gute numva umuntu atarukubitirwa cg ngo yimwe ibimugenewe kuko atarwiteje..ikibazo ni ubwigenge bwa Africa.

Koko Liko

Harya ubwo tuzageza kurwa kangahe ngo amagara Abe akize?

Inkubito y’Imanzi

Nemera gahunda zose za leta yacu,ariko ibi byo kutubuza amahwemo kubera kutikingiza sinabyishimira. Muduhe uburenganzira ku buzima bwacu. Ngo ugize uti urukingo rwa kane 4?? Ese zizaba zingahe ngo tube tubyiteguye?hakozwe ibyiza byinshi ariko iki ni ikibi kizorosa

Latest

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.