Abapadiri 2 bo mu Burusiya bakomeje kwamagana mu ruhame ibitero bya Putin muri Ukraine birengagije ibihano bahabwa

 Abapadiri 2 bo mu Burusiya bakomeje kwamagana mu ruhame ibitero bya Putin muri Ukraine birengagije ibihano bahabwa

Abapadiri 2 bo mu gihugu cy’Uburusiya bo mu itorero rya Orutodogisi, bakomeje kwamagana ibitero bya Vladmir Putin kuri Ukraine mu ruhame, nubwo umwe aherutse gucibwa amande ndetse akabwirwa ko niyongera azafungwa.

Padiri Georgy Edelshtein na Padiri Ioann Burdin bari mu bapadiri bo mu gihugu cy’Uburusiya bakomeje guhamya ko barajwe ishinga no kwamagana igisirikari cya Putin ndetse na Putin nyirizina kubera ibitero ari kugaba kuri Ukraine, guhera ku italiki ya 24 Gashyantare 2022.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko aba bapadiri batangiye kwerura ko badashyigikiye Putin ku italiki 25 Gashyantare ubwo basinyaga urwandiko ko amaraso y’inzirakarengane azabazwa Putin n’abantu be.

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *