Abaporotesitanti bo muri Scotland bagiye kwemeza kujya basezeranya abahuje ibitsina
Idini ry’abaporotesitanti ari naryo risengerwamo n’abantu benshi muri Scotland ryamaze gukora imbanzirizamushinga yo kwemerera abihaye Imana kujya barongorana n’abo bahuje ibitsina ndetse itorero naryo ryemera kujya ribasezeranya imbere y’Imana. Iri tegeko icyakora ryatowe n’abantu 29 mu gihe 12 bo babihakanye bivuye inyuma.
Bitewe nuko abemeje iri tegeko ari bo benshi, biteganyijwe ko muri uku kwezi turimo hazaba inama rusange kugira ngo byemezwe ku mugaragaro.
Igihugu cya Scotland cyemeje itegeko ryo kwemerera abacudika bahuje ibitsina kuva mu mwaka wa 2005, gusa bemererwa gusezerana mu mwaka w’2014. Uru rusengero narwo rwemeje ibyo kubana kw’abahuje ibitsina guhera mu mwaka wa 2009 ariko ibirori bikaba bitari byemewe gukorerwa mu rusengero.
Icyakora benshi mu bahagarariye amadini atandukanye muri iki gihugu banenze bivuye inyuma iryo torero bavuga ko Imana yaremye umugore n’umugabo ikabategeka kubana, bityo bakavuga ko nta bantu bari bakwiriye kubana bahuje ibitsina.