Abarenga miliyoni 7 bagizwe impfubyi na Corona, abanyamadini bahamagariwe kubitaho

 Abarenga miliyoni 7 bagizwe impfubyi na Corona, abanyamadini bahamagariwe kubitaho

Léonidas MUHIRE

Ihuriro ry’Abavugabutumwa ku Isi hamwe n’Umuryango wa Gikristu wita ku mpfubyi kuri uyu wa Gatandatu basabye abagize amatorero n’amadini kugira uruhare mu kwita ku kibazo cy’abana b’imfubyi za Covid-19 barenga miliyoni zirindwi kandi bakomeje kwiyongera hirya no hino ku isi kuko icyorezo kigitwara ubuzima bw’abantu harimo n’ababyeyi baba bari bafite abana.

Muri uku kwezi icyorezo cya Covid-19 kiri kugenda cyuzuza imyaka ibiri kimaze kigeze mu bihugu byinshi byo ku isi. Henshi kikihagera ubuzima bwabaye nk’ubuhagaze bamwe baracyandura kiranabahitana abandi babaho bahanganye n’ingaruka zacyo zitoroshye.

N’ubwo ubu Corona virus henshi yagenje make, raporo iherutse gusohoka izwi ku izina rya ‘Lancet Child & Adolescent Health model report’ ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’ibigo byinshi bya za leta, za kaminuza, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ku Isi, Banki y’Isi hamwe n’Imiryango Itegamiye kuri Leta harimo n’uwa Gikristu witwa ‘World Without Orphans’, ivuga ko ku isi hose abana barenga miliyoni zirindwi babuze umubyeyi cyangwa umurezi kubera Covid-19.

Dr. Susan Hillis, wabaye umwanditsi mukuru w’ubwo bushakashatsi kandi n’umwe mu bagize Inama y’ubuyobozi ya ‘WWO’ yagize ati: “Turagereranya ko kuri buri muntu byatangajwe ko yapfuye biturutse ku cyorezo cya Covid-19, bisobanuye ko umwana umwe yasigaye ari impfubyi cyangwa akabura uwamureraga. Ibyo bisobanuye ko umwana umwe buri masegonda atandatu ahura n’akaga gakomeye n’ibibazo by’ubuzima bwe bwose mu gihe adahawe ubufasha bukwiye”.

Musenyeri Dr. Rebecca Goropevsek ukora nk’umuhuzabikorwa w’Umuryango wita ku Bana akaba n’umwe mu bagize Inama Nyobozi ya ‘WWO’ yagize ati: “Turashishikariza abayobozi b’amadini n’amatorero gusoma raporo kandi bagasengera iki cyorezo cyagize ingaruka ku miryango harimo abana bakagaragaza n’uruhare rwabo ku nkunga bashobora gutanga. Bashobora no gukangurira iki kibazo abari mu matorero yabo kugena no gutanga ubufasha”.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.