Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanije na bagenzi babo ku isi kwizihiza umunsi w’irayidi ( Eidil-Fit’ri )
Abayoboke b’Idini ya Islam mu Rwanda bazindukiye mu isengesho ryo kwizihiza umunsi mukuru wa Eidil-Fit’ri mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 2 Gicurasi 2022.
Uyu munsi w’Ilayidi ngo ni umunsi usobanuye byinshi kuri bo . abenshi mu basiramu uba ubona bafite akanyamuneza ko kurangiza igisibo cy’iminsi 30 baba bamaze bibabaza,birinda ibyaha cyangwa guteshuka kugirango barusheho kwiyegereza Imana.
Ni n’umwanya ubafasha kurushaho kwitekerezaho, basaba Imana ngo ibafashe gutandukana burundu n’ikibi, no kuyisaba imbaraga zo gukomeza ibyiza”. Nk’uko bivugwa nabamwe muribo bahaye ubuhamye Umuryango.
Uretse isengesho ry’Ilayidi rihuza Abayisilamu ku munsi nk’uyu, uba ari n’umwanya wo gusabana no gufasha abakene.
Kuva mu minsi ye ya mbere, intumwa y’Imana, Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha), yakundaga kujya mu buvumo buri hejuru y’umusozi wa Hira aho yakundaga kuba yiherereye mu gihe ab’i Maka, babaga bari mu kwezi kwa Ramadhan, icyakora ntabwo bizwi neza niba igihe yamaraga muri ubwo buvumo yarabaga yiyirije ubusa.
Mu mwaka wa 610, ubwo Muhammad yari afite imyaka 40, yasubiye kuri uyu musozi, ahamaze ibyumweru bike abonekerwa n’umumarayika maze amusaba gusoma ariko amusubiza ko atazi gusoma. Uyu mumarayika ngo yabimuhatiye izindi nshuro ebyiri maze ako kanya Muhammad ahita ahishurirwa amasura atanu ya mbere ya Kowowani Ntagatifu.
Muhammad ntiyahise amenya gusoma mu buryo busanzwe icyakora yagize guhishurirwa ko asabwa gusoma ibikubiye muri icyo gitabo gitagatifu akakigiramo byinshi anasobanukirwa ko ari igitabo gikomoza cyane ku wakimumenyesheje ari we nyir’icyo gitabo akanaba umuremyi we.
Ibi bikaba byarabaye imbarutso n’intangiriro y’Idini ya Islam, ihishurirwa rya Korowani, ndetse na misiyo y’iyogezabutumwa ku Ntumwa y’Imana Muhammad.
Muri 624, abayisilamu bimukiye i Madina bahunga itotezwa, icyo gihe ukwezi kwa Ramadan guhita kunatangazwa nk’ukwezi gutagatifu mu bayoboke ba Islam. Kwiyiriza ubusa byahise bishyirwa mu nkingi eshanu zigenga idini ya Islam nk’ikimenyetso cyo gushimira Imana no gutekereza ku nyigisho za Korowani n’umumaro wayo ku bizera.