Abayobozi b’amadini batabaje AU ku bw’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC

 Abayobozi b’amadini batabaje AU ku bw’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC

Ihuriro ry’Amadini akorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryasabye Afurika Yunze Ubumwe kugira icyo ikora mu rwego rwo guhosha amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC kubera ko rihangayikishijwe n’ingaruka agira ku baturage.

Ibyo ni bimwe mu bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 5 Nyakanga ubwo abayobozi b’amadini bahuraga n’Intumwa ya Afurika Yunze Ubumwe muri RDC, Michelle Ndiaye.

Baganiriye n’uwo mudipolomate ku miterere y’umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda, basaba ko yageza ubusabe bwabo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Rigira riti “Kuri twe abakuru b’amadini, amahoro ni ishingiro rya byose. Dutegereje ko binyuze muri ubu busabe hagira igikorwa, ibihugu byo muri Afurika bikagira uruhare mu gushaka uburyo amahoro yagarurwa mu Burasirazuba bw’igihugu.”

Intumwa ya Afurika Yunze Ubumwe muri RDC, yashimye intambwe y’abakuru b’amadini ibizeza ko izakomeza kubashyigikira. Yavuze ko Afurika Yunze Ubumwe na yo ishyigikiye ko kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo bikwiye gukorwa bitanyuze mu ntambara.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, aherutse gutangaza ko Uburasirazuba bwa RDC bumaze igihe bwarabaye isibaniro ry’imitwe y’iterabwoba, ku buryo byageze n’aho Loni n’ibihugu by’ibituranyi bishaka uko byakemura icyo kibazo.

Ni ikibazo yavuze ko cyaganiriweho mu nama ya AU yabereye i Malabo muri Guinée Equatoriale, hagafatwa umwanzuro w’uko Perezida Joao Lourenço uyobora Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aba umuhuza.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Nyakanga 2022, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Angola aho yitabiriye ibiganiro byamuhuje na mugenzi we wa RDC, Antoine Félix Tshisekedi. RDC itsimbaraye ku ngingo y’uko u Rwanda rukwiriye kureka gufasha M23 mu gihe rwo ruvuga ko nta bufasha na buke ruha uyu mutwe.

Abayobozi b’amadini batabaje AU ku bw’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *