Abazungu bacinye umudiho wa Kinyarwanda mu ndirimbo nshya ya Padiri Uwimana umenyerewe mu njyana ya Rap

Padiri Jean François Uwimana yasohoye indirimbo nshya yitwa “Uwacu” iri mu njyana gakondo nyarwanda aho abazungu bagaragaye bashayaya nk’inyambo.
Muri iyi ndirimbo ifite amagambo akora ku mutima akageza n’ibwonko, atangira aririmba ati:” Ese uwacu shenge uraho, mbese iwanyu murakoma? Ndakumbura abaririmba amashyo, amashyongore! Muraho.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru Padiri Uwimana yatangaje ko iyo ndirimbo ishingiye ku nkuru mpamo ariko yanga gusobanura neza aho iyo ndirimbo yitwa “Uwacu” ihuriye n’inkuru y’ubuzima bwe. Yagize ati:
“Iyi ndirimbo yanjye ishingiye ku nkuru mpamo ariko ni ibanga ry’abahanzi sinasobanura byose, icyakora niba hari uwo muzi tuziranye witwa Uwacu mwazamubaza amatsiko agashira…”
Padiri Uwimana yaboneyeho no guteguza abkunzi be ko yitegura gusohora ibihangano byinshi muri uyu mwaka ndetse akavuga ko binamukundiye yaza mu Rwanda mu biruhuko, dore ko ari gukomereza amasomo ye mu gihugu cy’Ubudage.