ADEPR irakataje mu kubaka umukristu mu mwuka no mu mufuka

Itorero ADEPR rirakataje mu gukora ibikorwa bitandukanye bigamije kugeza umukristu ku ntego rifite ndetse n’icyerekezo cyaryo cyo guhindura abantu mu buryo bwuzuye, burimo iterambere ryabo, imibereho myiza no kwita ku bukungu.
Bimwe muri ibyo bikorwa twavuga nk’amahugurwa ari kubera muri Dove Hotel, azamara iminsi 4, agamije kubafasha mubyo bakora umunsi ku wundi kugira ngo babashe kwiteza imbere .
Aya mahugurwa yateguwe n’itorero rya ADEPR kubufatanye n’izindi mpuguke zo muri Amerika, Canada n’abanyakenya, ariko bakorana n’itorero rikorana na ADEPR ryitwa Brooklyn Tabernacle, ryo muri New York, anagamije kongerera ubushobozi abakozi, yaba abakora muri hotel cyangwa indi mirimo y’itorero ariko bazaba bari kwiga n’ibijyanye n’ururimi rw’Icyongereza.
Mu kiganiro cyihariye Umushumba Mukuru ku rwego rw’igihugu, Rev. Ndayizeye Isaie, yagiranye na Nkundagospel yatangaje ko ayamahugurwa afite undi mwihariko wo “kwigisha abanyetorero ibijyanye n’ubucuruzi kandi nabwo kubukora mu mugambi w’Imana. Harimo amahugurwa yo guhugura abantu bifuza gutangira ubucuruzi, kuko abantu bari guhugura ni abantu bafite ubunararibonye mu bucuruzi banabukoze.” Yakomeje ati:
“Ikindi ni ugufasha abasanzwe bakora ubucuruzi, amahame yabafasha kugira ngo ubucuruzi bwabo bukomeze kugenda neza. Ikindi binajyanye nuko mu bihe bya Covid 19 ubucuruzi bwahungabanye ibigo bimwe birafunga ibindi bigira ibibazo bitandukanye, rero aya mahugurwa agamije kwigisha abantu igihe habaye ibihe bibi mu bucuruzi bwabo uko babyitwaramo, business zabuze icyo bakora ariko bikanajyana no kwigisha abantu uko bakora ubucuruzi banagendeye ku mahame ya gikristu.”
Ni amahugurwa azamara iminsi 4 ariko nyuma hakabaho gukurikirana abantu bitewe n’amasomo bigiye muri ayo mahugurwa. Ntabwo ari abo mu itorero ADEPR gusa bayitabiriye, ahubwo agenewe abantu bose bafite iyo nyota yo kwakira ubwo bumenyi. Iyi niyo mpamvu hari gukoreshwa imbuga nkoranyambaga za ADEPR kugira ngo ayo mahugurwa agere ku bantu benshi, nk’uko byatangajwe na Rev. Ndayizeye ko “abakristu muri rusange dukeneye ko bagira imikorere ibasha kubageza ku iterambere, kuko iyo tuvuze ubucuruzi si ukujya mu isoko gusa ngo umuntu adandaze kuko n’abahinzi umuntu yabikora atekereza inyungu izavamo.”
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abantu barenga 200, gusa hari umubare w’abandi benshi bari gukurikira aya mahugurwa banyuze kuri shene ya YouTube y’itorero ADEPR yitwa ADEPR RWANDA.