Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
ADEPR: nyuma y’umwaka hariho komite y’inzibacyuho yabonye ubuyobozi bushya
Inama Nkuru y’Abashumba itoye abayobozi abashumba bakuru b’Itorero nyuma y’umwaka bayobora inzibacyuho yari yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB. Kuwa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021 niho batorewe manda y’imyaka itandatu bagiye kuyobora mu gihe itorero ADEPR ryari rimaze umwaka mu mpinduka.
hari kuwa Kane tariki ya 08 Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) niho hatangajwe urutonde rw’abayobozi b’inzibacyuho b’Itorero ADEPR nyuma y’aho ku ya 2 Ukwakira 2020, rwafashe ikemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi zirimo na Biro Nyobozi nyuma y’ibibazo, imikorere n’imikoranire mibi byari bimaze iminsi birivugwamo.
lyi komite yari ifite igihe kingana n’amezi 12 uhereye kuwa 08/10/2020 gishobora kongerwa igihe bibaye ngombwa,ikaba yari ifite inshingano z’igenzi zirimo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’ imikorere n’imikoranire muri ADEPR no gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR;
Hari kandi gukoresha igenzura (audit) ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura, ndetse no wemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuba umushumba mukuru wa ADEPR kuko byahinduruiwe inyito aho kuba umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Rutagarama Eugène yatorewe kuba umushumba mukuru wungiriye aba bombi batorewe manda y’imyaka itandatu. Umuyobozi Nshingwabikorwa yakomeje kuba Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga ni Uwizeyimana Beatrice aho kuri uyu mwanya yawusimbuyeho Umuhoza Aurélie, naho Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi yakomeje kuba Gatesi Vestine. Abo bayobozi batatu nta mand abo bazajya batorerwa bazajya bakora nk’abakozi basanzwe.

Muri mpinduka zabaye nuko ubu hashyizweho inama nkuru y’itorero hataba yatowe Sindayiheba Phanuel nk’umuyobozi mukuru Nsanzabozwa Pascasie n’imuyobozi wungirije naho Isaie Ndayizeye n’umwanditsi. Iyi nama izajya izaba irimo abantu batandukanye bahagarariye ibyiciro bitandukanye.
Mu mpera z’umwaka wa 2020, Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentokote ryo Rwanda [ADEPR], bwakoze impinduka zikomeye mu nzego z’imiyoborere yaryo, bukuraho urwego rw’amatorero y’uturere, asimbuzwa indembo icyenda mu gihugu hose.
Ku wa 21 Gashyantare 2021, nibwo izo ndembo zaragijwe Abashumba biganjemo amasura mashya, mu gihe byari bimenyerewe ko habaho guhinduranywa kw’abashumba b’indembo, ariko n’ubundi izo nshingano zikagumanwa n’abasanzwe mu nzego zo hejuru mu buyobozi bw’itorero.
