ADEPR Kinteko yakoreye agashya Plaisir na Benitha baherutse kurushinga

 ADEPR Kinteko yakoreye agashya Plaisir na Benitha baherutse kurushinga

Itorero rya ADEPR Kinteko riherereye mu Ntara y’amajyepfo ryatunguye umuryango wa Plaisir Ntaganzwa, nyiri Zaburi Nshya n’umufasha we Kamikazi Benitha, babaha impano nyinshi, ziganjemo ibiribwa by’ubwoko bwose ndetse barabaririmbira baranababyinira bashima Imana karahava.

Muri ibi birori byari bibereye ijisho uwari uyoboye gahunda yavuze ko Ntaganzwa Plaisir yatumiye itorero ryabo mu bukwe bwe ariko kubera amabwiriza yo kwirinda COVID 19 benshi bakabura uko bamutahira ubukwe.

Ibi byatumye basaba itorero gutumira umuryango wa Plaisir na Benitha mu itorero rya ADEPR Kinteko kugira ngo nano bamutahire ubukwe.

Abantu bose bari barateganyije impano bakabura uko bazitanga bahawe umwanya maze bazishyikiriza abo bageni maze abari aho bose barizihirwa.

Umuryango wa Plaisir nawo washimiye Imana ndetse n’iryo torero ndetse banabasabira umugisha.

Nta gihe kire kire kirashyira aba bombi basezeranye imbere y’Imana, dore ko basezeranye Ku italiki ya 11 Ukuboza 2021.

Gusezerana imbere y’Imana byabereye mu itorero rya ADEPR Gatenga mu gihe ibirori byo kwiyakira byabereye muri Convention Centre.

Byari ibirori bibereye ijisho ndetse n’abanyamakuru bagenzi be baribaje kumushyigikira bitwaje ibikoresho by’amajwi n’amashusho bigezweho.

Icyiyongereyeho kandi, uyu muhango watambukaga mu buryo bwa live mu binyamakuru binyuranye birimo Isimbi TV, Zaburi Nshya ndetse n’ibindi byinshi.

Ntaganzwa Plaisir yatangije umushinga w’ubukwe na Kamikazi Benitha, ku italiki ya 3 Ukwakira 2021, ku munsi we w’amavuko, dore ko ari bwo yerekanwe n’umukunzi we ku mugaragaro mu itorero rya ADEPR Gatenga

unyamakuru ariko wanagaragaje ko ari umusizi yakomeje agira ati:

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *