AFLEWO-Rwanda Leadership yateguye umugoroba wo kuramya Imana

 AFLEWO-Rwanda Leadership yateguye umugoroba wo kuramya Imana

AFLEWO-Rwanda Leadership yateguye umugoroba wo kuramya Imana, uzaba ku italiki ya 25 Werurwe 2022, guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa sita z’ijoro, kuri Christian Life Assembly (CLA), i Nyarutarama.

Mu itangazo bashyize hanze rigenewe abanyamakuru batangaje ko buri wese atumiwe muri iki gitaramo kugira ngo azafatanye n’abandi guhimbaza Imana. Bagize bati:

“Twishimiye kubatumira mu mugoroba wo kuramya Imana, uzaba Ku wa Gatanu taliki ya 25 Werurwe 2022. Twishimiye ko muzaza kwifatanya natwe kugira ngo dufatanye gusingiza Imana yaturinze mu mwaka wa 2020-2021. Ntibyari byoroshye kuri benshi kubera icyorezo cya COVID 19, ndetse dukomeje gusengera mwe mwabuze abanyu muri ibyo bihe.

Mureke dukomeze kwiringira Imana kuko gutabarwa kwacu kuva kuri yo. Turi gusubukura aya materaniro ndetse azamara amasaha 7 gusa, kuko azatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba ageze saa sita z’ijoro.”

Mu gusoza iri tangazo basabye abantu bose gutumira inshuti n’abavandimwe kugira ngo nabo bazagirirwe umugisha wo kuramya Imana.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.