Afurika y’epfo: Dadu Callixte ahumurije imitima ya benshi ari kumwe na James na Daniella

 Afurika y’epfo: Dadu Callixte ahumurije imitima ya benshi ari kumwe na James na Daniella

Umuhanzi w’Umurundi uri kubarizwa mu gihugu cya Afrika y’Epfo muri Cape Town, Dadu Calixte umaze iminsi akora kuri album ye yashyize hanze indirimbo nshya yafatanije na James na Daniella couple ikunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Dadu Callixte,Yatangiye kuririmba kera mu 2009 ariko atangira gukora Album ya mbere igizwe n’indirimbo 7 mu 2015. Yavuze ko indirimbo ze zose atahise azishyira hanze kuko zitakozwe neza uko yabyifuzaga.

Ni indirimbo uyu Muhanzi yakoze agendeye ku ijambo ry’Imana riri muri “Isaih 44:3, Isaih 41:17, Isaih 60:22”, ayita “Mu Bugaragwa”. Ni indirimbo irimo amagambo ahumuriza ku muntu ufite umutima wihebye ndetse ucitse intege.

Ni indirimbo yakozweho na bamwe mu ba Producers b’abahanga aribo Bruce na Boris batuye i Kigali mu Rwanda ndetse na Fleury legend umaze kubaka izina mugutunganya amashusho aryoheye ijisho.

Umva indirimbo ‘Mu bugaragwa’ ya Dadu Callixte afatanije na James & Daniella

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *