Afurika yepfo: Ubutumwa NIBIZI atanze butangira umwaka wa 2022

 Afurika yepfo: Ubutumwa NIBIZI atanze  butangira umwaka wa 2022

Umuhaniz NIBIZI J Claude uririmba indirimbo zihimbaza Imana ubu ubarizwa muri afurika yepfo mu mujyi wa Capetown  yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Uri Uwera’ ifite intego yo gusaba abantu kurushaho kwegera Imana no gusa nayo.

NIBIZI yakuze aririmba mu rusengero aza kumenya neza ko afite impano yo kuririmba muri 2006 ari nabwo yagiye muri studio bwa mbere. 

‘Uri Uwera’ ni indirimbo y’iminota 4 n’amasegonda 21 igizwe n’amagambo avuga kwera kw’Imana dore ko ari nayo yiganje munyikirizo yayo aho uyu muhanzi aririmba ati “Uwera, uwera, umwami nyiri inngabo’

Mu kiganiro yagiranye na Nkundagospel, NIBIZI yavuze aho iyi ndirimbo kimwe n’izindi ndirimbo ze aho zikomoka, yagize ati “Ubutumwa ntanga bukomoka kumuhamagaro wo kuvuga imbaraga z’Imana no gukomera kwayo ndetse no guhumuriza imitima yihebye”

Asoza ikiganiro twagiranye yagize ubutumwa asigira abantu bose muri rusange agira ati“Ubutumwa ntanga nuko; Nubwo turi  mu bihe bigoye aho isi iri mugihirahiro tugomba kurushaho kwegera Imana kuko muri yo niho hari byose twifuza kandi Imana ishobora byose ntakiyinanira”

Kugeza ubu amaze kugira alubumu ya mbere yise “”VUGA”” hakaba hari ho indirimbo eshanu (5) zifite amashusho n’izindi icumi (10) zikoze mu buryo bw’amajwi.

Umva indirimbo ‘Uri Uwera’ ya NIBIZI J Claude

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.