Aho benshi BAYOBEYE: Birashoboka gukura utaramenya niba waranavutse??

 Aho benshi BAYOBEYE:  Birashoboka  gukura utaramenya niba waranavutse??

Ndabasuhuje mu izina rya yesu kristo, amazina nitwa Kamuhanda J Bosco ndi umukristo ubarizwa muri ADEPR, paroisse gatenga.

Intego: Kuba umwana w’ Imana ukuze.

Mbere yo kureba imikurire y’ uyu mwana reka tubanze turebe uko avuka muri make.

Kuvuka mu buryo bw’ umwuka nibyo bita kuvuka bwa kabiri ( regeneration, born again, spiritual renovation, new birth,  renewal, recreation or in Greek palingenesia)

Yesu yabivuzeho ubwo yaganiraga na nikodemu ( yohana 3:3-8) na Paul yabivuzeho mu 2 abakorinto 5:17.

Uku kuvuka ubwa kabiri iyo bibaye haba habaye no gutsindishirizwa icyarimwe ( justification), haba habaye no kuraganwa na kristo icyarimwe ( co-heir with Christ).

 Kubigendanye no gukura

Abefeso 4:13

 Kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya umwana w’ Imana, Kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’ igihagararo cya kristo .

Muri make iyi nyigisho yose ni inyigisho ivuga ku gakiza ( Salvation)

Kuri iyi parti ivuga ku gukura rero ni igice cya 2 kivuga kwezwa ( sanctification), kuko nyuma yo kuvuka cyangwa gutsindishirizwa cyangwa kwezwa bwa mbere hakurikiraho gukura cyangwa kwezwa bwa kabiri ( spiritual growth- practical sanctification ).

Tubanze kwemeranyako udashobora gukura utaramenya niba waranavutse Kandi iyo uvutse uba utangiye urugendo rwo gusa na kristo ntago uba ururangije ( aha niho abenshi bayobera)

Kwezwa ( sanctification) bisobanura kwitandukanya ( set apart) n’ icyaha cya adam nibye byose.

Rero intambwe umuntu atera asa na Kristo ( kwera) niyo yitwa gukura ( ubwo buryo theology yabwise practical sanctification )

Rero uko gukura si igikorwa cyako kanya ( instantaneous) ahubwo kiba buri munsi  ( progressive or continuous).

 Aho wabisanga muri bible

abaheburayo 10:14, 12:14

1Abatesalonike 5:23

Rero uku kwezwa gukorwa n’ ijambo ry’ Imana kuko nkuko amagambo twasomye mu befeso 4 yatubwiye ko tugomba kumenya umwana w’ Imana ntago wamumenya utamenye ijambo kuko kurimenya niko kumumenya.

Kandi na yesu adusengera yaravuze ngo ubereshe ukuri ( yoh 17:17) bivuzengo kwifuza gukura udasoma ijambo ry’ Imana n’ ukwifuza ibyo utazageraho.

Kandi umukristo ukuze nkuko intego yacu yo mubefeso ivuga niwe uhangana n’ imyigishirize mibi ( false doctrine), ninawe wera imbuto z’ umwuka wera (yoh 15:3-5)

Nsoza rero murumvako kuvuka tubibonera Ubuntu arko gukura harimo uruhare rwawe cyane ( practical or experiantal sanctification)

Shalom!

Bob Sumayire

Related post

3 Comments

  • Muraho neza! Ese ko udashobora gukura udasoma Ijambo ry’Imana ubwo ndamutse nsomye bibiliya nkayirangiza itangiriro kugeza mu byahishuwe naba nkuze , Ese wabyirwa n’iki wowe ubwawe ko wakuze mu mwuka

  • Murakoze cyane rwose iyi platform nziza , abantu bakeneye kumenya ukuri kuzuye kukuvuka ubwa kabiri ndetse no gukura ,nishimiye kujya nkurikirana article zanyu nanjye ndumwizera , ndumva kongera kubyumva byatuma nkomeza kubaho uko Kristo ampamagarira kubaho

  • Murakoze, IMANA ibacishijemo ijambo ritumemye dusobanukirwa kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *