Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Aime Fabrice yasohoye indirimbo nshya y’amashusho yongera kwibutsa abantu ko Yesu ari hafi kugaruka
Umunyempano akaba umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana akaba akizamuka mu muziki wo kuramya Imana, Aime Fabrice, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘uzagaruka’ ni ndirimbo ifite ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko byose tubona bizashira.
Aime Fabrice ni umuhanzi ukizamuka ukiri muto utamenyerewe cyane mu ruhando rwa muzika ihimbaza Imana gusa wumva ko afite impano. Iyi ndirimbo igaruka kubwira abantu ko isi dutuyeho Atari iwacu ndetse nibyo tubona ko bizashira Yesu ari hafi kugaruka.

Aime Fabrice yabwiye NKUNDAGOSPEL ko mu ndirimbo ye nshya yashatse kongera kubwira abantu ko isi Atari iwabo wabizera kandi ibi byose bizashira.
Yagize ati “Ubutumwa nashakaga gutanga ni ukwibutsa abantu ko byose tubona bizashira bakaba maso kuko umwami Yesu azagaruka, maze bakitegura kuko ntawe uzi igihe ndetse nubwo hari byinshi biturushya dukwiriye kwihangana muri byose’’
Yavuze ko muri iyi minsi abantu bahuze cyane kuko batazi umunsi n’igihe Yesu azagaruka niyo mpamvu abantu bagakwiye kuba maso.
Yakomeje ati “nabonaga hariho byinshi abantu bahugiyemo nyamara bakarebye neza uko batunganya inzira zabo ndetse bakanita ku iherezo rya byose.’’

Aime Fabrice ni umukristo wavukiye mu muryango ukijijwe wo mu itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR. Asengera muri Paruwasi ya Kimihurura mu rurembo rwa Kigali. yatangiye kuririmba kuva nkiri muto mu ishuri ry’icyumweru (Sunday school).Gusa yakomeje gusobanukirwa byinshi mu kuririmba no kubikora neza 2015. Ubu nibwo asohoye indirimbo ye ya mbere yasohokanye n’amashusho.
Gahunda afite muri uyu mwaka ni ugusohora ibihangano bitandukanye (indirimbo) bikagera kuri benshi, mu Rwanda no ku isi hose azakomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo mu ndirimbo.
REBA INDIRIMBO NSHYA YA AIME FABRICE