Aime Uwimana afatanyije na Joy ndetse na Catherine bahaye abakunzi babo Noheli

 Aime Uwimana afatanyije na Joy ndetse na Catherine bahaye abakunzi babo Noheli

Umuramyi wamamaye cyane kubera umwimerere w’ibihangano akora, Aime Uwimana, uyu munsi afatanyije na Joy ndetse na Catherine bakoze mu mirya bibutsa abanyarwanda ugukomera kwa Yesu twitegura kwibuka ivuka rye ku munsi mukuru wa Noheli, babinyujije mu ndirimbo yabo nshya bise ‘Ijwi ry’umwana urira.’

Muri iyindirimbo iryoheye amatwi harimo aho baririmba bati:

“Numvise ijwi ry’umwana urira ndirukanka njya kureba nsanga abungeri bariho bamuramya. Nuko nkomeza kureba mpindukiye mbona abanyabwenge bikubita imbere ye bubamye bati ” ni wowe dukesha ubwenge. “

Bakomeza baririmba bati:” Nuko negera umwe ndamubaza nti ” uyu mwana ninde uhuza abakomeye n’aboroheje ati reka mukubwire. Uyu ni we shusho y’Imana itaboneka, muri we niho byose byaremewe, ibintu byose kandi bibeshwaho na we, uyu ni Emmanuel. Uyu ni we byiringiro by’isi , ni we mizero y’ibifite ubuzima nta wundi agakiza kabonerwamo, uyu ni we wasigiwe gukiza. “

Nkuko aba bahanzi babitangaje ngo “bahisemo gukora iyi ndirimbo kugira ngo bifatanye n’isi yose, cyane cyane abanyarwanda, mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli ndetse n’ubunani.

Iyi ndirimbo ikwiye kutwigisha byinshi, cyane cyane muri ibi bihe twitegura kwizihiza ivuka rya Yesu. Nkuko Aime yabiririmbye reka twitegure kwakira Yesu mu mitima yacu kuko nta wundi agakiza kabonerwamo.

Indirimbo nshya

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.