Aka kanya: Vestine na Dorcas basohoye indirimbo nshya

 Aka kanya: Vestine na Dorcas basohoye indirimbo nshya

Itsinda ry’abahanzi kazi nyarwanda baririmba indiri zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise ‘Simpagarara’.

Muri iyi ndirimbo igamije gusubizamo abantu intege, harimo amagambo agira ati:” Ibisitaza ibihumbi biri mu nzira yanjye ariko nahawe impamba ibikoma mu nkokora.”

Umuyobozi wa MIE isanzwe ifasha aba bahanzi, Bwana Murindahabi Irène, yatangaje ko “bakoze iyi ndirimbo kugira ngo bifurize abakunzi ba bo bose Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2022.”

Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwo gusubizamo intege abantu bose bari mu rugendo rujya mu ijuru kuko nubwo duhura n’ibibazo byinshi bishaka kudukura mu byizerwa ariko dukwiye kwizera ko Yesu ari kumwe natwe.

Simpagarara

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.