Akaruru kiganje mu ndirimbo za Israel Mbonyi kabitse irihe banga?

 Akaruru kiganje mu ndirimbo za Israel Mbonyi kabitse irihe banga?

Niba usanzwe ukurikira indirimbo z’umuhanzi Israel Mbonyi cyangwa se naka kanya ukaba watomboza ukumva imwe mu ndirimbo ze, biragoye ko wakumva imwe ukayisoza ukajya kuyindi utumvise ijwi rirangurura ry’akaruru k’uyu muhanzi cyangwa se bamwe mubaba bari kumufasha kuririmba, ibintu uyu muhanzi asa nkaho amaze kwiharira. 

Nkuko bigendekera umuntu wese iyo yishimye cyangwa se ahimbawe kubw’ikintu cyangwa umuntu runaka usanga avuza impundu, abandi bagakoma amashyi, bamwe bakarira ndetse hakaba n’abavuza akaruru k’ibyishimo.

Gusa ibyo ntibihagije ngo dusobanure impamvu mu ndirimbo zirenze imwe zuyu muhanzi zose usanga higanzamo amajwi avuza igisa nk’akaruru.

Niyo mpamvu twagize amatsiko nyuma yo kumva aka karuru kagaruka kenshi mu ndirimbo zuyu muhanzi, twifuza kumubaza niba hari ikindi kaba gasobanuye mu ndirimbo ze cyangwa se ryaba ari ibanga akoresha dore ko aka karuru kamaze kuba umwihariko wuyu muhanzi kuko nundi ubigerageje usanga yabikoze mu ndirimbo imwe gusa izindi ntiwongere kuba wakumvamo.

Byatangiriye ku ndirimbo yakunzwe na benshi iri muza mbere yatangiriyeho ziri kuri album ye ya mbere. Nufata akanya ukumva indirimbo ‘Nzibyo nibwira’ ukiyitangira nturi bumare amasegonda 10 utarumva ijwi ry’akaruru  ryinjramo mbere yuko uyu muhanzi aririmba ndetse na mbere yuko umuziki uba mwinshi. Si aho gusa kuko no mu zindi ndirimbo yagiye asohora nyuma yaho ubyumva kenshi.

Ibigaragara nuko uyu muhanzi mukwandika kwe ndetse no mu kuririmba indirimbo ze aba afite amarangamutima menshi y’ibyishimo ndetse no gutangara cyane nubwo ibyo tutabyemeza neza nyiri ubwite atagize icyo abivugaho.

Mu kiganiro Israel Mbonyi yagiranye na Nkundagospel ubwo yaramaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yitiriye album ye ya 4 ‘Icyambu’, yasubije iki kibazo cy’amatsiko gishobora kuba kiibazwa n’abarenze umwe. Ni ikibazo yabajijwe kuri ako karuru kumvikana mu ndirimbo ze nyinshi ndetse n’abamukunda benshi bakaba baramaze kubimukundira nkuko bigaragarira mu bitaramo akora ahantu hagiye hatandukanye aho usanga benshi bagenda bungikanya amajwi batera akaruru mu gihe buzuye ibyishimo cyangwa hagize ikindi kibaneze kubw’uyu muhanzi.

Twamubajije niba hari ibanga cyangwa se ikindi kintu cyaba kihishe muri ako karuru, asubiza yisekera agira ati “Aka karuru rero ni impundu n’ibyishimo biba biri mu bantu bari kuririmba Live”, akomeza agira ati “Nta nubwo nzi uwukavuza gusa kaba ari akibyishimo uko bigaragara. Ntabanga rwose”

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *