Alarm Sound: Igitaramo gikomeye Alarm Ministries iri gutegurira abakunzi bayo

 Alarm Sound: Igitaramo gikomeye Alarm Ministries iri gutegurira abakunzi bayo

Itsinda rimaze kumenyekana hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, Alarm Ministries nyuma y’igihe kinini badataramira abakunzi babo mu buryo bwihariye bongeye gutegura igitaramo bise “Alarm Sound Live Concert” bazataramiramo abakunzi babo.

Iki gitaramo Alarm Ministries igiteguye ku bufatanye na Sensitive, companyi isanzwe ifasha amakorali ndetse n’abahanzi gutegura ibitaramo. Ni igitaramo kizaba kuwa 02 ukwakira 2022 (02/10/2022) kikabera muri Camp Kigali.

Kuri uyu wa kane, Alarm Ministries bashyize hanze ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo, aho itike isanzwe ari ibihumbi 5000, iya VIP ikaba 10,000 naho intebe y’abantu batandatu ikaba ibihumbi 150. Mu kiganiro Nkundagospel yagiranye n’ubuyobozi bwa Alarm Ministries bavuze ko aho amatike azaba ari kugurirwa hazatangazwa bidatinze ndetse ko bitazanarenza icyumweru gitaha.

Ni igitaramo kizatangira saa 5:00 z’amanywa. Kikaba kitezweho kuzahembura imitima y’abenshi bazakitabira dore ko indirimbo ziri tsinda zisanzwe zikunzwe cyane ndetse zifasha imitima ya benshi kubw’amagambo meza azigize ndetse n’uburyo iri tsinda ririmbana ubuhanga.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *