Alex DUSABE mwakunze mu ndirimbo Kuki Turira avuze impamvu we, MBONYI na Papi Clever bagiye gutaramira Abanyakigali ku buntu

 Alex DUSABE mwakunze mu ndirimbo Kuki Turira avuze impamvu we, MBONYI na Papi Clever bagiye gutaramira Abanyakigali ku buntu


Umuramyi Alex DUSABE uri mu bamaze igihe mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda yavuze ku gitaramo cye n’abandi bahanzi kigeze kure mu myiteguro. Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali kizaba ari ubuntu nk’uko Alex abyemeza kandi kizabera ahantu hisanzuye haha ikaze buri wese uzaba ashaka guhemburwa umutima.

Uyu muhanzi Alex DUSABE aganira na Nkundagospel TV yasobanuye byinshi ku gitaramo ageze kure imyiteguro aho kizanaririmbwamo n’umuramyi Israël MBONYI ndetse na Papi Clever na bo bakunzwe bihebuje mu muziki uhimbaza Imana. Alex yavuze ko impamvu yahisemo kuzakorera igitaramo ahazwi nka ‘Car Free Zone” rwagati mu Mujyi wa Kigali ari uko yahabonye akabona ni heza kandi ko yanahakorera umurimo w’Iamana.
Abajijwe ku mpamvu y’ibitaramo bitishyuza akunda gukora, Alex yavuze ko we ashyira imbere kwamamaza ubutumwa bwiza kurusha ibindi byose.

Yagize ati: ”Icya mbere ni uko butumwa bwiza bukwiriye abantu bose. Icya kabiri ni uko n’abadafite ifeza na bo bakwiye kubwumva. Ngewe umurongo wange ni uko najya mpamagara abantu bakaza aho twataramiye batagize ikiguzi na kimwe batanga.Numva ari wo munezero wange, numva ari yo mahoro yange”.
Uyu muramyi yakomeje avuga ko yaba abaririmbyi bishyuza n’abatishyuza bose baba bari mu murimo w’Imana. Ati: ”Ari uwabahamagaye kuri hoteli, Ubwami bw’Imana bujya mbere, ari uwabazanye hano, Ubwami bw’Imana bujya mbere. Inyungu ni uko tubona abantu bakizwa… Kandi burya ibindi byose ni umugisha Imana itanga yawugujera hariya, yawuguhera hano.

Iki gitaramo kiswe ‘Kigali Gospel Festival’ kizaba ku wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022 kibere ahazwi nka ‘Car Free Zone’ imbere ya Banki ya Kigali mu mugi. Uretse Alex DUSABE, MBONYI na Papi Clever, hazagaragaramo n’abandi baririmbyi bunyuranye, habeho gusenga ndetse no gusangira ijambo ry’Imana. Igitaramo kizatangira saa kumi z’umugoroba kandi kwinjirira bizaba ari ubuntu ku bantu bose bazakitabira.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *