Aline Gahongayire agiye gushyingira

 Aline Gahongayire agiye gushyingira

Umuryango wa Aline Gahongayire ‘Ndineza Organisation’ watangaje ko ufite ubukwe bw’umukobwa wabo, witwa Peace, wanahuye n’ibibazo bikomeye mu buzima.

Nkuko batanze ubutumwa babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, bavuze inkuru y’akababaro yaranze ubuzima bwa Peace ariko basoza bashima Imana ko yamuhinduriye ubuzima. Bagize bati:

“Peace yavutse Ku wa 7 Kamena 1997, nyuma yaje gufatwa ku ngufu na se umubyara ndetse anamwanduza virusi itera Sida, ubwo yari hagati y’imyaka 5 na 14.”

Bakomeza bagira bati:

“Uyu munsi turishimye kuko yabonye umugabo bazabana ubuzima bwose busigaye .”

Ubukwe bwa Peace buteganyijwe kuba Ku wa 29 Mutarama 2022. Uramutse wifuza kumenya byinshi kuri ubu bukwe no kubutaha, wahamagara kuri numéro zikurikira: 0788316002 & 078848918.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.