Aline GAHONGAYIRE yabyukije amarangamutima y’abakunzi ba Ngendahayo Richard

 Aline GAHONGAYIRE yabyukije amarangamutima y’abakunzi ba Ngendahayo Richard

Umuhanzikazi nyarwanda ufatwa nk’uw’ibihe byose mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yabyukije amarangamutima y’abakunzi ba Ngendahayo Richard afata nk’uw’Imana yakoresheje ibikomeye, nkuko yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Mu magambo ye bwite Aline Gahongayire yanditse ati:” Mfashe umwanya wo kugushimira kubw’umurimo w’Imana wakoreshejwe mu kuramya no guhimbaza.”

Aline Gahongayire yakomeje aganiriza abakunzi ba Richard Ngendahayo ati:” Ese waba waraheshejwe umugisha n’indirimbo za Richard Ngendahayo? Ijambo ry’umugisha kubwe, ese ni iyihe ndirimbo ye igufasha? “

Abakunzi ba Richard Ngendahayo basubije Aline Gahongayire baririmba bati:

“Mbwire nde wundi utagira umugayo? Bwiza buzira inenge mukunzi wanjye! Uhora wuzuye ubuntu ugira nezaaaa, tega ibiganza ngupfumbatishe amashimwe. ” Iringireyahoo. fr.

Mugenzi we Jeromepire1 nawe yagize ati:

“Mana iyo ngutekereje umutima wanjye wuzura amahoro ibyishimo bikandenga, ubwenge bwanjye bukarota ibyiza gusa, umubiri wanjye ukazana urumeza. Ndahumeka nkumva impumuro yawe, ndashaka kuvuga nkaririmba.”

Abantu bose bari bakwiriye kwigira kuri iki gikorwa cyiza cyo kurwanirana ishyaka hagati y’abakora umurimo w’Imana tukirinda kuryana ahubwo tukimakaza urukundo, bityo tuzaba dusohoje itegeko ry’Imana.

Nawe ushaka gusubiza Aline Gahongayire wanyura hano.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *