Aline Gahongayire yafatanyije n’itsinda ryo muri Kiliziya Gatolika basohora indirimbo nshya

 Aline Gahongayire yafatanyije n’itsinda ryo muri Kiliziya Gatolika basohora indirimbo nshya

Ruhangwamboni mu baramyi nyarwanda ndetse no hanze y’imbibi z’u Rwanda, Aline Gahongayire yafashije itsinda rya Catholic All Stars gusubiramo mu buryo bugezweho indirimbo ya Kiliziya Gatolika yitwa ‘Byose bihira abakunda Imana’.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Nkunda Gospel, abazwa niba abakeka ko abarizwa mu idini ry’abarokore badashobora kwibaza impamvu yakoranye n’abahanzi bo muri Kiliziya Gatolika, yasubije ko idini abarizwamo rimwemerera kuririmbana n’abavuga Imana bose. Yagize ati:

“Sindi umwangilikani, sindi umupetekoti, yewe sindi n’uwo muri Zion tample ndetse n’ahandi, ahubwo idini yanjye ni urukundo.” Yakomeje agira ati:

“Niteguye gukorana n’abahanzi bose bavuga Imana kuko yatubwiye ngo tugende mu mahanga yose tubwirize ubutumwa bwiza. Gukorana n’abantu batandukanye byagura umurimo w’Imana.”

Rwandan Catholic All Stars ni itsinda ry’abaririmbyi batandukanye bava mu makorali hirya no hino cyangwa se ku giti cyabo ryiyemeje gukora no kuririmba indirimbo zisanzwe zizwi, cyangwa se nshya mu buryo bworohera buri wese kwirekura mu gusingiza no kuririmbira Imana uko abishoboye, binyuze mu majwi meza aririmbanye ubuhanga kandi izo ndirimbo zicuranzwe mu buryo bugezweho, dore ko zikorerwa mu nzu itunganya umuziki imaze kubaka izina ‘Universal Records’.

Nkuko Emmy Pro abitangaza Mu minsi yashize abantu ntibari bazi ko n’indirimbo za Kiliziya Gatolika zashoboraga gucurangwa mu buryo bugezweho burimo ibikoresho bigezweho bitandukanye, niyo mpamvu producer Emmy Pro ukorera muri sitidiyo yitwa Universal records yiyemeje gushyira hanze ubwo bukungu bwari bwihishe mu bihangano bya Kiliziya Gatulika ,ku buryo indirimbo zirushaho kuryohera abagatulika ndetse n’abandi bo mu yandi madini basanzwe bakunda umuziki gatolika.Ibi bigakorwa kandi bigendeye ku cyifuzo cya Papa Françis cya modernization de la musique.(https://www.radiofrance.fr/francemusique/le-pape-reclame-la-modernisation-des-chants-liturgiques-8981995).

Gukora izi ndirimbo kandi muri ubu buryo buririmbye kandi bucuranze gutya ni gahunda ndende yo kongerera abaririmbyi gatolika ubumenyi mu miririmbire igezweho kandi iryoshye no kwiga izindi tekiniki zo kuririmba nka improvisation zisanzwe zikoreshwa n’abaririmbyi mpuzamahanga.

Producer Emmy afite gahunda kandi yo kuzamura impano z’abaririmbyi basanzwe bafite amajwi meza ariko bakitinya cyangwa se ntibabone aho baririmbira neza .Iyo bageze muri Rwanda All Stars baratinyuka bakaririmba bityo bagakuza impano basanzwe bafite.

Nkuko Kiliziya Gatolika iri muri sinodi yitwa tugendere hamwe ubu gahunda ni ugukora indirimbo z’abahanzi gatolika babyemeye ndetse dufatikanyije n’abaririmbyi bose babishaka bo mu yandi madini ya gikirisitu bafite impano yo kuririmba neza hanyuma ingoma y’Imana igakomeza ikamenyekana hose no muri bose kuko ingoma y’Imana itagira imipaka.

Mu rwego rwo gufasha televiziyo ya Kiliziya y’u Rwanda PACIS TV ndetse n’izindi televiziyo mu iyogezabutumwa Universal records yiyemeje gukora indirimbo ziririmbye mu buryo bwiza kandi zifite amashusho afashwe neza bijyanye n’igihe kigezweho cya dijitali.

Muri nouvelle evangelization kandi hakenewe indirimbo urubyiruko rwibonamo binagendanye naho iterambere ry’umuziki rigeze. Gahunda ya Emmy pro akaba ari niyo gukundisha ibihangano byo muri Kiliziya Gatolika ingeri zitandukanye z’abantu baba abo muri Kiliziya Gatolika cyangwa abo mu yandi madini.

Iri tsinda ryatangijwe na Iyakaremye Emmanuel, umenyerewe mu gutunganya umuziki gatulika nka Emmy Pro, ryatangiye mu mwaka wa 2020.

Emmy Pro watangije Catholic All Stars

Usibye kuba bakorana indirimbo na Aline Gahongayire bakoranye kandi n’umuhanzi Mani Martin, dore ko basubiyemo indirimbo yitwa ‘Niyeguriye Nyagasani.”

Reba indirimbo yabo nshya

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.