Aline Gahongayire yasutse amarira ubwo yasobanuraga iby’ubugome buriho muri iki gihe

 Aline Gahongayire yasutse amarira ubwo yasobanuraga iby’ubugome buriho muri iki gihe

Umuhanzi umaze kubaka izina ndetse n’imitima ya benshi, abinyujije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yagize ikiniga ararira ari kuri shene ya YouTube yitwa ‘Yago Tv show’ ubwo yageragezaga gusobanura uburyo ki abantu bo muri ino minsi babaye babi.

Aha yifashishije urugero rw’umwana ukiri muto, Keza, bikekwa ko nyina wabo yamujugunye mu idomoro y’amazi kugeza ashyizemo umwuka. Yagize ati:

“Ubugome bwaragwiriye aho umubyeyi ashobora gufata umwana akamushyira mu kidomoro cy’amazi, azi uburibwe bw’igise, azi n’uburyohe bw’ikibondo. Bivuze ngo umuntu yashoboraga kubivugamo inkuru ariko atabyiboneye, uburyo ushobora gushyira umwana mu mazi kugeza ashyize umwuka, nubwo yaba ari mukase, njye nashwana nase aho gushwana n’umwana.”

Aline Gahongayire yakomeje avuga ko ikindi kintu kiri gutuma ubuzima bubiha ari uko abantu basigaye bacirana imanza cyane, aho ubona umukobwa mwiza ugahita umwita indaya kandi wenda yararwanye iyo ntambara akayitsinda. ibyo bituma atekereza ukuntu abayeho nabi yaranze kujya muri ubwo buraya ngo akuremo amafaranga yo kumuha ibyo akeneye.

Mu magambo ye bwite Aline Gahongayire yavuze ko aho kuvuga umuntu wamwegera ukamugira inama muri babiri aho kumuhindura igitaramo. Yagize ati:

“Ugasanga ubonye umukobwa wambaye neza ukamwita slay queen kandi wenda nta n’ibyo yigeze atekereza. Aho kumuvuga wamusanga ukamugira inama kuko hari nujya mu buraya kuko yabuze kotegisi.”

Mu gusoza iki kiganiro Aline Gahongayire yasabye abantu bose bari guhura n’ibibazo kwiyambaza Imana kuko ari yo yonyine idashobora gutererana umuntu yaremye. Ikindi kandi Aline Gahongayire yemera ko guca mu bikomeye bitera umuntu gukomera nkuko zahabu itunganywa n’umuriro.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.