Aline Gahongayire yatangaje impamvu yanze kujyana na bagenzi be bo muri Rwanda Gospel Stars Live muri Nyungwe

 Aline Gahongayire yatangaje impamvu yanze kujyana na bagenzi be bo muri Rwanda Gospel Stars Live muri Nyungwe

Umuramyi umaze kwigarurira imitima ya benshi, Aline Gahongayire, unari mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live, yatangaje ko impamvu yatumye yanga kujyana n’abahanzi bagenzi be muri parike ya Nyungwe, by’umwihariko ku kiraro cya Canopy ari uko ubusanzwe agira ubwoba bwinshi iyo ari hejuru.

Mu kiganiro yagiriye kuri shene ya YouTube yitwa Yago Tv show, Aline Gahongayire yagize ati:

“Nanze kujyana na ba Theo Bosebabireba muri parike ya Nyungwe ku kiraro cya Canopy kubera ko ngira ubwoba cyane iyo ndikugenda hejuru. Rero nasabye abayobozi uruhushya baranyemerera.”

Nkuko Rwanda Gospel Stars Live yabitangaje ko izatembereza abahanzi bari muri icyo gikorwa basura parike ya Nyugwe ndetse n’abakunzi babo bakabaherekeza, hagamijwe gushishikaraza no gukundisha abanyarwanda ibyiza bitatse urwatubye, mu gitondo cyo kuwa 26 nibwo basesekaye muri Nyugwe baherekejwe n’abayobozi bakuru bategura iki gikorwa cya Rwanda Gospel Star’s Live, Mike Karangwa, ushinzwe gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga ndetse n’umuyobozi mukuru, Bwana Nzizera Aimable.

Amakuru aturuka mu bahanzi bari muri Rwanda Gospel Stars live avuga ko bashimishijwe cyane n’uburyo bari kwitabwaho bakorerwa ibikorwa bitandukanye nko gusura ikiraro cyiza cya Canopy, gifite ubwiza buhebuje.

Abo bahanzi kandi bagiye baseka cyane, ko bari banaherekejwe n’itsinda rimaze kubaka izina muri filimi zisetsa ryitwa Zuby comedy. Iri tsinda kandi ngo rizaba ryabukereye mu gitaramo cy’imbatura mugabo kizaba Ku wa 6 Werurwe 2022, aho bazifatanya na Ruhangwamboni mu baramyi ba Afurika, Rose Muhando ukorera umuziki we mu gihugu cya Tanzaniya ndetse n’abahazi bafite amazina aremereye mu ndirimo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, nka Gisubizo Ministries, Gaby Kamanzi, Uwiringiyimana Theogene, uzwi nka Bosebabire, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Aime Frank ndetse n’abandi benshi.

Mukiganiro Nkunda Gospel yagiranye n’ubuyobozi bwa Rwanda Gospel Stars Live batangaje ko imyiteguro igeze kure ndetse ko n’umuhanzi Rose Muhando ari munzira aza.” Bwana Aimable Nzizera kandi yatangaje ko batanze ubwasisi (promotion), yo kugabanya 20% k’umuntu wese uri bugure itike yo kwinjira bitarenze Ku wa 2 Werurwe, nyuma y’aho ibiciro bikazasubira uko bisazwe.

Nyuma yo guhemba abahanzi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa kurusha abandi, Rwanda Gospel Stars Live izanashimira abashumba 3 bo mu gihugu cy’u Rwanda bagaragaje ubwitange mu guhembura no gusana imitima y’abantu, ndetse bagize n’uruhare rufatika mu bikorwa bifasha kandi mu buryo bw’ibifatika, abahanzi nyarwanda baramya kandi bagahimbaza Imana.

Amatike yo kwinjira murayasanga ku nsengero zitandukanye, supermarket zitandukante ndetse no kuri interineti, kuri Www.tchaptchap.com.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *