Aline Gahongayire yavuze imyato Annette Murava bimukora ku mutima

 Aline Gahongayire yavuze imyato Annette Murava bimukora ku mutima

Umwe mu baramyi bakomeye hano mu Rwanda, Aline Gahongayire yatangaje ko umuramyi mugenzi we Annette Murava ari umwe mu baramyi bakomeye yemera muri iki gihugu cy’u Rwanda.

Abinyujije k’urukuta rwe rwa Instagram Aline Gahongayire yagize ati: “Umwe mu baramyi nemera mu Rwanda, Annette Murava ni muto utari gito, ni umwe mu mashami ashibutse afitanye amateka akomeye na Yesu. Umutima wanjye uranyuzwe nanone kubw’ubwami bw’Imana bukomeje kwaguka. Komeza urabagirane kubwa Yesu mukobwa wanjye Annette Murava.”

Aline Gahongayire yakomeje asaba abanyarwanda gushyigikira Annette Murava. Yagize ati:

“Rwose mumukunde ndetse mumuteze imbere. Imana ibahe umugisha muri iki cyumweru bakundwa.”

Mu kiganiro Nkunda Gospel yagiranye na Annette Murava kugira ngo adusangize amarangamutima afite, ayatewe n’ibyo mukuru we mu muziki, Aline Gahongayire yamuvuzeho yagize ati:

“Mbere na mbere ndamukunda. Kuva kera nkiza muri muzika nagize amahirwe yo guhura nawe, najyaga mubekinga.Rero ndamukunda kandi ni umuntu nkwiye kureberaho kuko ibintu ndimo nabimusanzemo.” Yakomeje ati:

“Kuba yamvuzeho ariya magambo byankozeho cyane kuko no kuri Instagram nabishyizeho, ni ibintu byankozeho cyane. Aline Gahongayire mufata nka mama, mufata nka mukuru wanjye ariko burya umuntu nk’uwo aba afite inshingano z’umubyeyi.”

Annette Murava yakomeje asobanura Aline Gahongayire nk’umuntu wamaze kwisobanukirwa. Yagize ati:

“Aline Gahongayire ni umugore wihagazeho, ni umugore wisobanukiwe, ni umuntu witinyutse, ni umuntu wiyizi uwo ari we atitaye kucyo isi imwereka. Byatumye rero nanjye bitewe nuko niyumva mpitamo kumureberaho. Ndamukunda cyane kandi mpora mwifuriza ibyiza gusa.” Yakomeje ati:

“Ikindi muziho ni uko ari umunyamwuka. Igihe cyose nagize amahirwe yo gusengana nawe narabibonye ko ari umunyamwuka. Kuba yamvuzeho ndamushimira kandi namwe ndabashimira ko mutumye mvuga, kuko hari igihe bigucanga ukabura aho uhera.”

Annette Murava ni umwe mu banyempano mu kuramya no guhimbaza Imana, kandi uri kuzamuka neza. Yatangiye kuririmba ku giti cye nk’umuhanzi wigenga kuva mu mwaka wa 2015. Imiririmbire ye n’imyandikire ye ntishidikanwaho kuko ibihangano bye bikora ku mitima ya benshi. Azwi mu ndirimbo zirimo ‘Urahebuje’, ‘Imboni’ yamwinjije mu muziki, ‘Niho nkiri’ ndetse n’izindi.

Uyu muhanzikazi kandi ari mu baramyi 15 bazatoranywamo abahanzi batatu bahize abandi bazahabwa igihembo na Rwanda Gospel Stars Live, Ku wa 6 Werurwe 2022, igitaramo kizitabirwa na Rose Muhando.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *