Amafoto 6 nindi 1 utahomba! Simon Kabera na Israel Mbonyi mu byishimo byo guhururira hamwe

 Amafoto 6  nindi 1 utahomba! Simon Kabera na Israel Mbonyi mu byishimo byo guhururira hamwe

Umuhanzi Simon Kabera yatunguranye mu mugoroba wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Rwanda Gospel Starts Live.

Ifoto ya Simon Kabera na Israel Mbonyi

Nkuko byagendekeye abahanzi benshi batandukanye ndetse n’amakorali muri rusange, ntabwo muri iyi myaka ibiri igiye gushira habayeho ibitaramo bibahuza n’abakunzi babo. Ibyo byatumye na bumwe mu buryo aba bahanzi bahura n’abakunzi babo bigabanuka cyane bikaba byarongereye urukumbuzi rwinshi ku mpande zombi.

Habayeho umwanya wo gusangira

Nubwo byari bimeze bityo, bamwe mu bahanzi n’amakorali atandukanye bagiye bakora indirimbo zitandukanye bakabigeza ku bakunzi babo hifashishijwe imbugankoranyambaga zitandukanye.

Simon Kabera, ari mubahanzi batunguranye ku mugoroba watangizwagaho kumugaragaro ibikorwa bya Rwanda Gospel Stars Live. Hari hashize iminsi itari mike uyu muhanzi aatagaragara bishobora kuba byaratewe n’ibihe bya COVID19. Nkundagospel twagerageje kuvugana nawe ngo tumenye icyo ahishiye abakunzi be ndetse nibyo ahugiyemo ariko ntibyadukundirye.

Umuhaniz Simon Kabera na Rev Allen Numa

Abahanzi 15 batoranyijwe bo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nibo bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyiswe Rwanda Gospel Stars Live, kigamije kubashyigikira no kubashimira uburyo inganzo yabo igira uruhare mu nguni zitandukanye z’ubuzima.

Tonzi ari kumwe na Theo BOSEBABIREBA

Ni mu muhango wabereye muri Park Inn mu Kiyovu kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, witabiriwe n’abaramyi b’amazina azwi n’abandi.

Prophet Ernest (Iburyo) na Prophet Jean Paul (Ibumoso) nabo bitabiriye uyu mugoroba
Ibyishimo byari byose

Bob Sumayire

Related post

1 Comment

  • Cyakoze nkunda gospel urimo neza courage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *