Amafoto avuga: Amarira n’umunezero by’abahanzi baririmba indirimbo zihimba Imana ubwo bahurizwaga hamwe
Ubusanzwe biragoye kubona mu ruhame umuntu yirekura akemerera amarangamutima ye akagaragara yose, ibi siko byagenze umugoroba abahanzi barenga 15 bahurizwaga hamwe kuko amarira y’ibyishimo n’umunezero udasanzwe byari biganje.
Ni umunsi abawuteguye ndetse n’abatumirwa bahamya ko utazabigirana mu mateka y’umuziki uhimbaza Imana ubwo abahanzi barenga 15 bari no mu bakomeye mu Rwanda bahurijwe hamwe mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live.
Twabatoranyirije amwe mu mafoto yo kuri uyu munsi agaragaza ibyishimo n’umunezero udasanzwe kuri bamwe muri aba bahanzi bari bitabiriye iki gikorwa.







Rwanda Gospel Stars Live ihatanyemo Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine [Tonzi], Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James&Daniella, Gisubizo Ministries, umuraperi MD, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho, Aneth Murava na Theo Bosebabireba.
Uburyo bwo kubatora no kubashyigikira bugaragara k’urubuga rwa buri umwe muri bo bitewe nuwo uhisemo gushyigikira.