Amafoto: Ibyishimo byari byose mu gutangiza Iserukiramuco ry’indirimbo

 Amafoto: Ibyishimo byari byose mu gutangiza Iserukiramuco ry’indirimbo

Mu Mujyi wa Kigali hatangijwe iserukiramuco ry’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zaririmbwe na korali zikomeye muri Afurika zirimo Chorale de Kigali, Choeur International, Symphonials n’izindi zaturutse mu bihugu bya Nigeria, Ghana, Afurika y’Epfo.

Iri serukiramuco ryatangijwe binyuze mu gitaramo cyabereye mu Intare Arena ku mugoroba wo ku wa 24 Werurwe 2022, cyitabirwa n’ab’ingeri zose.

Barimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Cyabimburiwe n’indirimbo yubahiriza igihugu, ndetse haririmbwa indirimbo y’Ihuriro Nyafurika rigamije guteza imbere muzika ya korali muri Afurika, ari naryo ryateguye iri serukiramuco.

Itorero Intayoberana niryo ryafunguye urubyiniro riseruka mu mbyino gakondo zigaragaza umuco Nyarwanda, inkumi zirashayaya, abasore baseruka gitore, baca umugara maze abitabiriye barizihirwa biratinda.

Muri iki gitaramo kandi buri korali yagiye ihabwa umwanya ikaririmba indirimbo ziri hagati y’eshatu n’eshanu, aho zabimburiwe na Chorale de Kigali haza gusoza Alarm Ministries yafashije abantu bose bari bitabiriye guhaguruka bakabyinira Imana.

Iri serukiramuco rirakomeza kuri uyu wa Gatanu ahateganyijwe amarushanwa mu bijyanye no gucuranga no kuririmba mu gihe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hari igitaramo cyiswe ‘Africa United Concert’ kirabera muri Imbuga City Walk ahazwi nka Car Free Zone.

Ku wa Gatandatu hateganyijwe ikindi gitaramo kizabera mu Mujyi wa Musanze mu gihe ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022, ari bwo mu Intare Arena hateganyijwe igitaramo cyo gusoza iri serukiramuco.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.