Amafoto: Inyungu Aline GAHONGAYIRE avuga ko yakuye mu gitaramo cyabereye kuri RTV

 Amafoto: Inyungu Aline GAHONGAYIRE avuga ko  yakuye mu gitaramo cyabereye kuri RTV

Umuramyikazi uri mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yataramiye abanyarwanda n’abatuye isi kuri uyu wa Gatandatu, 09/10/2021

Ni nyuma yaho, Umuhanzi Israel Mbonyi yari aherutse nawe abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana, ni mu bitaramo bitegurwa na East Africa Promoters – Rwanda.

Kuri uyu wagatandatu ahagana saa tatu z’ijoro kugeza saa yine, Aline GAHONGAYIRE yagaragaye kuri Television y’igihugu (RTV) Ndetse n’izindi mbuga za EAP Rwanda, ataramira abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana ndetse n’abakunzi n’indirimbo ze muri rusange.

Aline Gahongayire umuramyikazi uri mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Ni umwanya wari mwiza kandi iryoheye ijisho ndetse n’amatwi kubera indirimbo nziza zaharirimbiwe. Uyu muhanzikazi ntabwo yihariye uruhimbi (Stage) kuko yacishagamo agaha umwanya n’abandi bari bari kumwe ari nabo bamufashaga mu kungikanya amajwi kugira ngo birusheho kuryoha ndetse no kumvikana neza mu matwi yabumva.

Aline Gahongayire yaraye ataramiye abanyarwanda abibutsa ibihe byiza by’ibitaramo

Mu bagaragaye muri iki gitaramo, twavuga nk’umuhanzi ukiri muto umaze kwigarurira imitima ya benshi, Emmy Vox, wakunzwe cyane mu ndirimbo yise NARAMARAMAJE ndetse n’izindi. Si uyu gusa, kuko Aline GAHONGAYIRE yahaye umwanya na Serge RUGAMBA, banaririmbanye indirimbo ye yakoranye na Niyo Bosco, IZINDI MBARAGA. Serge RUGAMBA, ni umuramyi akaba n’umutoza w’abaririmbyi ndetse n’abahanzi, yari aherutse n’ubundi gukorana indirimbo na Aline, indirimbo “UMWAMI YESU” ubusanzwe yaririmbwe na Alex Dusabe aba bombi bakaza kuyisubiramo bakayikorera n’amashusho.

Rugamba Serge yagaragaye muri iki gitaramo aririmbana na Gahongayire indirimbo “Umwami Yesu”

Mu kiganiro na Nkundagospel, Aline yavuze ibyo yungukiye muri iki gitaramo, yagize ati “Uyu mwanya nawungukiyemo ko ibiri mu mutima wanjye nabashije kubisangiza abari bankurikiranye bari benshi cyane kandi nta cyiza nko kubona abo ubwira ineza y’Imana mu buzima bwawe”

Aline GAHONGAYIRE yagarutse ku gaciro avuga ko gakomeye, EAP Rwanda iba yabahaye, yagize ati “East African Promoters baba baguhaye agaciro rwose kuva bakwegera mukaganira kugeza ku munota wa nyuma bakakwemerera gukorera Imana.” Aline yongeyeho ati “Ikindi cyanejeje nuko nakoranye n’abantu beza, Music Band, abaririmbyi, twese twari mu mwuka umwe twumva ko dukwiye gutanga ibiturimo ndetse nezezwa n’ukuntu abakunzi bacu bakiriye ibyo twakoze, ibyo twari dufite.”

Emmy Vox umuhanzi ukizamuka umaze kwigarurira imitima ya benshi yagaragaye aririmba kuri iki gitaramo

Agana ku musozo w’ikiganiro yagiranye na Nkundagospel, Aline GAHONGAYIRE yavuze uko abona umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda, yagize ati “Aho turi kuva ni kure, ndashima aho tugeze kandi n’ibindi byiza byinshi bizaza”

Asoza ikiganiro, yakomoje ku mishinga ye irimbere ndetse anashimira abakunzi be kubw’urukundo bamwereka, yagize ati “Ndashimira abakunzi banjye kubw’urukundo banyeretse, abanyarwanda muri rusange, abari mu Mahanga, ndabasabira umugisha, ndabasabira gukomeza kunyurwa kuko kubaho ni ubuntu” akomeza yongeraho ati “Ibyo nteganya ni byinshi, ndi gutegura Album, nibakomeza gufungura ibyari byarasubitswe birongera bize, gukora ibikorwa mpuzamahanga kugira ibyo Yesu yadukoreye tubigeze ku mpera y’isi”

abaririmbyi beza baraye bafashije Gahongayire gutaramira abanyarwanda

Gahongayire ubarizwa muri Moriah Entertainment ari gukora kuri album izaba iriho abahanzi batandukanye, ateganya kumurika muri uyu mwaka. Mu yindi mishinga afite harimo ijyanye n’ibikorwa by’ubugiraneza byo gufasha abatishoboye anyuza mu muryango we Ndineza Foundation.

Amafoto yaranze igitaramo cya Aline Gahongayire kuri RTV

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *