Amafoto n’inyigisho: “Ubuntu si ubusa ” Pst Senga wari ukumbuwe na benshi yigishije muri NEZEZA IJURU

 Amafoto n’inyigisho: “Ubuntu si ubusa ” Pst Senga wari ukumbuwe na benshi yigishije muri NEZEZA IJURU

Pastor Senga wari ukumbuwe na benshi yagaragaye yigisha ku munsi wa gatatu ukaba ari nawo wari umunsi wa nyuma w’igitaramo cya NEZEZA IJURU.

Kuri uyu munsi wa gatatu wa NEZEZA IJURU nibwo na New Melody Choir yaririmbye nkuko byari biteganijwe. Ni umunsi wari urimo ibihe byiza ndetse no guhemburwa kubawitabiriye bose. Kimwe nindi minsi yose, insangamatsiko yakomeje kuba “GUSA NA KRISTO. Ese bizansaba iki?

Pst Senga yigishije ku munsi wanyuma wa NEZEZA IJURU

Mu nyigisho ye Pst Senga yigishiije, yatangiye avuga uburyo gusobanukirwa ijambo “Umuhamagaro” byamugoye akimara gukizwa, yajyaga yibaza ati “Ese umuhamagaro ni iki?, Guhamagarwa ni iki?” Avuga ko aho yakirijwe naho yakuriye iryo jambo ritari rikunzwe gukoreshwa cyane. Nubwo avuga ko atari yabimenya neza ariko yavuzeko yifuza gusangiza abandi icyo yamenye kuri iryo jambo, yagize ati “Imana yaraduhamagaye, umuhamagaro uruta indi yose twahamagariwe kuba abana b’Imana”

Pst Senga yahoraga yibaza igisobanuro cy’Ijambo “UMUHAMAGARO”

Akomeza kwigisha, Pst Senga yavuze kucyo abantu twita ubuntu cyangwa se nicyo bibiliya ijambo ry’Imana irivugaho, yagize ati “Ubuntu si ubusa, Imana ntabwo yaduhaye ubusa ahubwo yaduhaye ubuntu”. Yakomeje asobanura ayo magambo agira ati “Ubuntu ni Impano y’agaciro ihabwa umuntu ntacyo atanze, akayihererwa ko we atabasha kubona icyo giciro/ikiguzi, uwuyiguhaye akayiguheshwa n’urukundo.” Kristo yatanze ubuzima bwe kugirango natwe tubone ubuzima.

Pst Senga Emmanuel yatanze igisobanuro cy’ubuntu

Wari umwanya mwiza abantu bose bari bateze amatwi baryohewe no kumva icyo Imana yashyize ku mutima w’umushumba Senga Emmanuel usanzwe ayobora mu itorero rya Vivante ishami rya Kimihurura.

Na none kandi muri iyi nyigisho Pst Senga yasabye ko mu magambo yose yakoreshwa asobanura uwo ariwe hagomba kujya hongerwamo ko yari umunyabyaha inyuma y’abandi ariko wababariwe, ibi yabigarutseho nyuma yuko igihe yahabwaga ikaze hari haciyemo videwo ntoya isobanura Pst Senga uwo ariwe, ibyo yakoze, ibyo akora nandi makuru make ku buzima bwihariye nkayagaragaza we n’umuryango we, umugore we n’abana be babiri.

Mu bihe byiza by’umunezero, New Melody Choir nayo yishimiwe cyane nabari bitariye iki gitaramo kuri iyi nshuro. Mu ndirimbo zabo zikundwa na benshi bafashije imitima yabari bitabiriye iki gitaramo, aha twavuga nka “Halleluya, Ndakwiringiye, Isooko y’ibyishimo ndetse n’zindi zitandukanye”

New melody Choir yataramiye abari bitabiriye NEZEZA IJURU
New Melody Choir mu bihe byiza
Ndatohagiye, Nahindutse umugisha, amagambo agize indirimbo ISOOKO Y’IBYISHIMO ya New Melody
Asaph Worship Team – Kimironko yaho yafashije benshi mu mwanya wo guhimbaza Imana
Jado SINZA, umuhanzi akaba n’umuririmbyi muri New Melody Choir
Bosco NSHUTI, umuhanzi akaba n’umuririmbyi muri New Melody Choir

Iyi minsi itatu ya NEZEZA IJURU Imana yabongereye abakizwa kuko buri munsi hataburaga abo Yesu yihishurira bagafata icyemezo cyo gukizwa no kwemera ko Kristo abuyobora

Mu gusoza iki gitaramo ku nshuro ya 5, itorero rya Zion Temple ishami rya Kimironko rirashimira cyane ababanye naryo muri iyi minsi 3 ya NEZEZA IJURU bagasoza bahamagara uwaba yifuza kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe ndetse bakanatanga na nomero ya telephone ashobora kwifashisha kugirango afashwe, bagize bati “Turagushimira ko wafashe umwanya wo gukurikira inyigisho. Niba ufashijwe n’ijambo ry’Imana ukaba wifuza guha Yesu Kristo ubuzima bwawe. Watwandikira : Facebook: ZionTemple Kimironko, Instagram: Zion Temple Kimironko,WhatsApp No : 0787636414.

Amafoto yaranze umunsi wa 3 wo gusoza igitaramo cya NEZEZA IJURU

Photos by Benny Ishema, a photographer at nkundagospel

Related post

1 Comment

  • Twaheshejwe umugisha n’abakozi b’Imana..kdi imitima yacu yarahembutse..twongeye kumva ubutumwa bwiza bwo gusa na kristo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *