Amafoto: Nyirizaburi Nshya Plaisir n’umugore we Benitha bari ku mazi mu kwezi kwa buki

 Amafoto: Nyirizaburi Nshya Plaisir n’umugore we Benitha bari ku mazi mu kwezi kwa buki

Nyuma yuko muri iyi weekend ishize Plaisir na Benita bakoze ubukwe bwaryoheye benshi mu babutashye, ubu bagiye mu kwezi kwa buki.

Ku gicamunsi cy’uyu munsi kuwa kane, 16/12/2021 ni bwo hagiye hanze amafoto y’aba bombi bari ku nkengero z’inyanja ahazwi nko ku mucanga ubona ko banezerewe cyane kandi bishimiye urukundo rwa bo.

Plaisir na Benita bamaze iminsi 5 gusa bakoze ubukwe, amashusho ya bo ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kubera udushya twaranze ubukwe bwa bo cyane aho uyu Plaisir yahabwaga umwanya wo kuvuga indahiro isanzwe ikoreshwa mu gusezeranya abagiye kubana ariko agasabwa n’umushumba wabasezeranyaga kwihimbira amagambo ye bwite akaba ariyo abwira umugore we Benita Kamikazi.

Mu byagaragaraga ntabwo yari yabyiteguye kuko yabanje kwibaza aho akura ayo magambo ariko ntiyazuyaje amagambo yarisukiranyije nubwo amenshi muri yo yatangaje abari bitabiriye uwo muhango.

Ijambo ritazibagirana mu mitwe y’abari bitabiriye ibi birori naho Plaisir yagize ati “Ntuzongera guhangayikishwa no kutagira umuntu ukwitaho”, Ijambo ryishimiwe na benshi.

Bari mu kwa buki

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *