Amafoto: Perezida w’u Burundi yikoreye umusaraba mu mutambagiro mutagatifu

 Amafoto: Perezida w’u Burundi yikoreye umusaraba mu mutambagiro mutagatifu

Ku wa Gatanu Mutagatifu ni umunsi abakirisitu Gatolika hirya no hino bazirikana ububabare bwa Yezu Kristu. Uyu munsi ubanziriza izuka rya Krisitu ryizihizwa kuri Pasika. Mu kuwuzirikana Abakristu muri rusange bawizihiza bakora ibikorwa butandukanye nk’ibitaramo by’indirimbo, gusangira ijambo ry’Imana rigaruka ku bubare bwa Yesu/Yezu n’ibindi. Muri Kiliziya Gatolika by’umwihariko bakunze gukora umutambagiro mutagatifu ushushanya inzira y’umusaraba Yezu yanzuzemo ari na yo mvano yo gukora uwo mutamabagiro bafite umusaraba. Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatunguye bikomeye abantu ubwo yagaragaraga yikoreye umusaraba ari kumwe n’umuryango we hamwe n’abandi Bakirisitu Gatolika ku munsi wa gatanu Mutagatifu, bibuka ububabare bwa Yezu Krisitu.

Amafoto yashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, agaragaza Perezida Ndayishimiye yikoreye umusaraba, ari kugenda mu muhanda mu mutambagiro mutagatifu.

Perezida Ndayishimiye ni umukristu Gatolika utabihisha dore ko agaragara kenshi mu bikorwa bya Kiliziya yisanishishije n’abandi bakristu. Amafoto ye atangaza abantu si ubwa mbere agiye hanze kuko aherutse no kugaragara we na Madamu we bavuye gusarura ibirayi ndetse babyikoreye hamwe n’abandi bantu batandukanye.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *