Amagambo aryohereye apostle Mignone abwiye umugabo we bizihiza imyaka 25 bamaze babana

 Amagambo aryohereye apostle Mignone abwiye umugabo we bizihiza imyaka 25 bamaze babana

Apôtre Alice Mignone Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family Church yabwiye umugabo we , Eric Kabera amagambo aryohereye mu gihe bari mu buryohe bwo kwizihiza imyaka 25 ishize babana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati:

“Igihe cyose waremeye umwanya utekanye umutima wanjye ndushaho kwaguka, ibyo nzahora mbishimira iteka. Kubana nawe muri ubu ubuzima birashimishije.”

Umufasha we Eric Kabera wamamaye cyane muri cinema nyarwanda, dore ko ari nawe watangije Hillywood akibona ayo magambo nawe yahise yibutsa umufasha we byinshi, birimo n’amateka yabo ya mbere y’uko babana. Mu magambo ye bwite yagize ati:

“Amena amena! Imyaka irenze 25 uhereye mu mwaka w’1996 no mu mwaka w’1993 turi i Burundi, Bujumbura.”

Abakunzi babo bakibona ukuntu baryohewe no guterana imitoma ku rubuga rwa Instagram nabo babasanze babifuriza isabukuru nziza y’imyaka 25 bamaze bubatse umuryango.

Apotre Mignone Kabera ni umubyeyi w’abana batatu yibyariye ndetse n’abandi benshi nk’uko abyivugira. Usibye kuba umuyobozi w’umuryango witwa Women Foundation Ministries n’urusengero rwitwa Nobel Family Church, ni nawe wabishinze.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *