Amagambo Putin yabwiye Papa ku isabukuru ye y’amavuko yatunguye benshi

 Amagambo Putin yabwiye Papa ku isabukuru ye y’amavuko yatunguye benshi

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin Yifurije Isabukuru nziza Papa Francis wujuje imyaka 85 kuwa gatanu tariki ya 17/12/2021. Yijeje Nyirubutungane akaba n’Umuyobozi wa Kiliziya Gatulika ku isi ko bafatanyije bazarinda abakristo.

Ubu butumwa buje mbere y’uko Papa Francis azagirira urugendo mu Burusiya, mu murwa mukuru w’icyo gihugu I Moscow aho azaba agiye gusura Patriarch Kirill, Umuyobozi w’idini rya Orthodox Church mu Burusiya.

Putin yabwiye Pope Francis ati “Biragoye kuvuga umusanzu wanyu bwite mu iterambere mudahwema gutanga ku bufatanye n’Urusengero rwa Orthodox mu Burusiya na Kiliziya Gatulika y’I Roma ndetse n’imbaraga mukoresha ngo Uburusiya na Vatican bibe umwe”. Amakuru dukesha ikoranabuhanga rya telegram ryasohowe na Kremlin.Yakomeje agira ati” Nzi neza ko imbaraga zacu nizikomeza dushize hamwe tuzarinda uburenganzira bw’abakiristo byumwihariko mu guhuza ibiganiro by’abizera bacu”.

Perezida Putin ayoboye Uburusiya imyaka irenga makumyabiri, Yagize idini rya Orthodox nk’imwe mu nyingi shingiro ku buyobozi bwe, aho yirata avuga ko ari umurinzi w’igihango n’indangagaciro z’abakurambere b’iki gihugu. Papa aheruka guhura na patriarch kirill muwa 2016 mu gihugu cya Cuba, aha kandi niho bwari ubwambere hahuye abayobozi b‘ibihangane bafite abayoboke benshi ku isi kuva ubutumwa bwiza bugabye amashami bukiyongera bukava iburayi w’uburengerazuba bwerekeza iburasirazuba mu gihugu cy’Uburusiya mu kinyejana cya 11 nyuma y’ivuka rya Yesu.

Ni igikorwa mu mateka cyizwi nko gucikamo gukomeye “the great schism.”Bishop Hilarion, Umukuru w’imyemerere y’abarusiya mu gutsura umubano wo hanze yacyo yavuze ko uku kwezi yari guhura na Papa mbere y’uko mbere y’uko uyu mwaka urangira aho bari kuganira ku nama izabahuza we Kirill mu minsi iri imbere. Yakomeje avuga ko hari inama izahuza aba bayobozi bombi nubwo nta tariki cyangwa aho izabera bashyizeho.

Si inshuro ya mbere aba bombi bahura

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *