Amajyaruguru: Bombori bombori ikomeje umurego mu itorero rya ECMI aho abashumba birukanwe bavuga ko barengana kandi ko batazarekura

 Amajyaruguru: Bombori bombori ikomeje umurego mu itorero rya ECMI aho abashumba birukanwe bavuga ko barengana kandi ko batazarekura

Mu itorero rya ECMI (Evangelical Church and Ministries International) haravugwamo ” Bombori Bombori ” aho bamwe mu bashumba begujwe n’inama y’ubutegetsi banga kwegura ku mirimo yabo bavuga ko bazayivaho aruko n’umuvugizi w’itorero Rev. Nemeyabahizi Jean Baptiste avuyeho kubera ko ngo atayobora itorero afite imiziro yo kuba atabana n’umuryango we. Ahantu bahera bavuga ko uwananiwe kuyobora urugo rwe, atayobora itorero.

Ni amakuru yizewe yageze ku kinyamakuru Nkundagospel, ubwo inama y’ubutegatsi (Conseil d’Administration ) yateraniye ku cyicaro gikuru cy’iri torero giherereye mu karere ka Musanze, aho abagize iyi nama bagarutse, imwe ku yindi, ku mabaruwa yagiye yandikirwa bamwe mu bashumba, basabwa guhindura imikorere ariko bikarangira badahindutse ahubwo nabo bakandika , baterana amagambo n’inzego zabandikiye aho gushyira mu bikorwa ibyo basabwaga mu mvugo no mu nyandiko ariko bagaragaza ko ibyagaragarijwe muri iyi nama y’ubutegetsi byose ari ibinyoma nkuko amwe mu maraporo n’amabaruwa Nkundagospel ifitiye kopi, yandikwaga n’abayobozi abigaragaza.

Uwa mbere waganiriye na Nkundagospel ni Rev. Habyarimana Emmanuel avuga ko ibyo ashinjwa ko yanyereje umutungo wa ECMI , yibaruzaho ibinyabiziga byayo atari byo ahubwo ko yabiguze kandi akaba abifitiye n’ibya ngombwa by’ubugure na Nkundagospel ifitiye kopi.

Agira ati ” Nta mutungo wa ECMI nigeze nyereza kuko Moto nshinjwa, nayiguze na CEGR nkiri Ekonomu Nasiyonali ( Econome National) kandi nakorewe ihererekanya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authorty ).

Na none , imodoka mfite, si iya ECMI kuko iri mu mitungo yanjye nkuko ihererekanya bubasha ryasinyweho n’umunyamabanga nshingwabikorwa ribigaragaza.”

Ku bijyanye no gusuzugura abayobozi Rev. Habyarimana Emmanuel , avuga ko ntawe yigeze asuzugura ahubwo akavuga ko adashobora kuyoborwa n’umupasitoro utujuje ibyo itorero risaba aho Bibiliya ivuga ko umushumba nyawe ukwiriye ubushumba ibyo agomba kuba yujuje.

Agira ati ” Nk’abashumba ntitwemera kuyoborwa na Rev.Nemeyabahizi Jean Baptiste kuko atujuje indangagaciro z’umushumba kuko umushumba utabana n’umuryango we, Bibiliya ntimwemera kuko uwananiwe kuyobora urugo rwe, ngo ntiyayobora itorero ry’Imana cyane ko n’imyitwarire ye muri rubanda, atari iy’umushumba nkuko na Bibiliya ibivuga mu 1Timoteyo 3:1-7. Niyegure nkuko yabyiyemeje mu inteko rusange, none ho tugire amahoro mu itorero. Uko kuri niko nzira, akantanga mu nama y’ubutegetsi ngo nirukanwe kubera ko iyo nama ikorera mu kwaha kwe. Turashaka yegure kuko arasebya itorero ryacu. “

Undi muvugabutumwa utarishimiye guhagarikwa waganiriye na Nkundagospel.rw ni Rev. Bwende Salathiel , bivugwa ko yirukanwe kubera itangazo yasomeye abakirisito mu rusengero rwa Cyuve,  ribamenyesha ko Rev. Nemeyabahizi J.Baptiste agomba kwegura mu itorero kubera imiziro afite yo kutabana n’umugore ndetse n’umugore we( Wa Bwende ) agafata n’umwanya, agasaba abakirisito ko basengera itorero. Bityo , agasoza avuga ko n’uwo bamusimbuje Ribarande Jean Damascène  afite imiziro yo kuyobora itorero kandi yaratwaye umugore w’abandi.

Agira ati ” Kwirukanwa kwa njye nta shingiro bifite ahubwo nazize itangazo nasomeye abakirisito ryari ryasohotse rivuga ko Rev. Nemeyabahizi J.Baptiste agiye kwegura kubera gutandukana n’umugore we. Nkimara kurisoma, umugore wanjye yasabye abakirisito bose ko basengera abashumba kubera Satani yabibasiye. Ibi nibyo byatumye bansimbuza Ribarande Jean Damascène kandi nawe atunze umugore w’undi mugabo yamwambuye. Turasaba kurenganurwa.”

Undi mu birukanwe n’inama y’ubutegetsi ni umuvugabutumwa (Evangéliste) Nibishaka Jean Damascène, wabwiye Nkundagospel ko kwirukanwa kwe atabiha agaciro cyane ko ibyo bamushinja ari ibinyoma byambaye ubusa. Aha avuga ko no kutitabira inama y’ubutegetsi yabitewe nuko kuyitumirwamo yabonye ibaruwa izanwe n’umuhesha w’urukiko ari nabyo byamuteye impungenge ndetse ngo n’iyo nama ikaba yarabereye mu rugo rwa Rev. Nemeyabahizi J.Baptiste.Imwe ngo mu mpamvu zamuteye kutitabira iyo nama.

Agira ati ” Ibyo nshinjwa nta kuri na kumwe kuri mo ahubwo ni ukuduhiga kuko twanze ko Rev. Nemeyabahizi J.Baptiste akomeza gutesha agaciro itorero ryacu kuko umushumba wananiwe urugo rwe, ntiyashobora kuyobora itorero. Nibyo natumiwe mu nama y’ubutegetsi ariko ibaruwa izanwa n’umuhesha w’inkiko, bityo nagize impungenge, bituma ntitabira iyo nama cyane ko yagombaga gukorerwa n’iwe mu rugo kandi dufite icyicaro , ahazwi nko ku itorero rya Kungo. Turifuza ko yegura nkuko yabyiyemereye kubera imiziro afite itamwemerera kuriyobora.”

Mu nkuru y’ubushize, Rev. Nemeyabahizi J.Baptiste yari yagaragarije inama y’ubutegetsi ko yamaze kwiyunga n’umugore we Nyirandihano Madeleine ko agiye gusubira mu rugo ari nayo mpamvu inama y’ubutegetsi yari yemeye ko akomeza kuba umuyobozi n’umuvugizi w’itorero ariko siko bimeze kuko umunyamakuru wa Nkundagospel yaganiriye n’umugore wa Rev. Nemeyabahizi J.Baptiste, maze amutangariza ko nta mishikirano afitanye n’uwari umugabo.

Agira ati ” Ibyo bavuze byose , baribeshya kandi najye barambeshyeye kuko nkurikije uko nabanye n’uwo mugabo( Rev. Nemeyabahizi J.Baptiste) imyaka 45 yose, birahagije ku buryo ntakwifuza kongera kurarana nawe mu buriri ahubwo nakwipfira nkigira ikuzimu, nkamusiga kuri iyi si ya Rurema. Umva wa mugabo we, Nemeyabahizi J.Baptiste, yarampemukiye, ahemukira abana banjye 9 ntibiga , akaba ari njye ubana nabo uretse umwe wa 10 umwiruka inyuma , abo bandi ni njyewe ubareberera. Sinkimukeneye mu rugo iwanjye kuko urukiko rwamaze kudutandukanya.”

Andi makuru yizewe Nkundagospel yahagazeho nuko na none uwari Rejiyonali wa Ruhengeri Rev. Munyantore Bujori Aloys woherejwe gukorera muri Rejiyo ya Gisenyi yakoze ihererekanyabubasha na mugenzi we Pasitoro Nsengiyumva Modeste ariko birangira bisize urujijo mu bakitisito b’itorero rya Kinihira mu karere ka Rulindo yarabereye umushumba.

Nkundagospel yashatse kubaza Rev. Munyantore Bujori Aloys uko yakiriye ihererekanyabubasha no gutandukana n’intama ze kandi nazo ubona ko zari zikimukeneye, yakubise amarira hasi arikubita aragenda ari nabyo byashyize abakirisito mu rujijo.

Biteganijwe ko kuri uyu wa gatanu, tariki ya 05 Kanama 2022, hari ibiganiro byateganirijwe abakirisito b’itorero rya ECMI Kungo, nyuma yabyo hakazaba inama y’ubutegetsi iziga ku bwegure bwa Rev.Munyantore Bujori Aloys wanze kujya kuyobora Rejiyo ya Gisenyi.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.