Amakuru mashya ku mugabo wafunzwe yiyita Yesu avuga ko yavuye mu ijuru

 Amakuru mashya ku mugabo wafunzwe yiyita Yesu avuga ko yavuye mu ijuru

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi, taliki ya 13 Gashyantare 2022,habyutse hakwirakwizwa amakuru avuga ko Polisi yo mu gihugu cya Kenya yafunze abapasiteri babiri ndetse n’umuzungu bavugaga ko ari Yesu batumiye akava mu ijuru akaza guterana nabo ku isi.

Amakuru agera kuri Nkunda Gospel ni uko ibyo bitabaye uyu munsi, ahubwo byabaye taliki ya 29 Nyakanga 2019.

Andi makuru kandi agera kuri Nkunda Gospel ni uko abanditse iyi nkuru bwa mbere ku rubuga rwa Twitter batigeze bemeza ko ibi byabereye muri Kenya, ahubwo bakekaga ko bishobora kuba byabereye muri Afurika y’Epfo cyangwa muri Kenya.

Nubwo amakuru menshi yavugaga ko aba bapasiteri bazanye uyu bitaga Yesu kugira ngo babone abayoboke benshi, ariko bo bireguye bavuga ko bamuzanye kugira ngo bigishe abayoboke babo ko atari Yesu basoma muri Bibiliya.

Gusa nanone igiteye urujijo ni uko bamutumiye yahagera agasanga bamuteguriye imyenda nk’iyo Yesu yambaraga nkuko bivugwa muri Bibiliya.

  

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *