Amarira abaye menshi ubwo Irene yasezeraga kuri Vestine na Dorcas

 Amarira abaye menshi ubwo Irene yasezeraga kuri Vestine na Dorcas

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ‘amarira y’umugabo atemba ajya mu nda’ ariko iyo mu nda huzuye hari ubwo amarira asendera akameneka hanze. Ibi nibyo byabaye ku mugabo witwa Murindahabi Irène, umuyobozi wa MIE ubwo yasezeraga kuri Vestine na Dorcas, abahanzi bakiri bato afasha, baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ubwo bari basubiye ku masomo.

Iki kiganiro cyakomeje kurangwa n’ikiniga ndetse n’amarira kuri bose, dore ko Vestine na Dorcas batiga ku bigo bimwe. Bityo byari bigoye kugira ngo aba bombi basezeranehoariko byabaye ngombwa kubera ko nt’ayandi mahitamo bari bafite. Icyakora mbere yo gusezeranaho buri umwe yahaye mugenzi we inama.

Vestine yabwiye Dorcas ati:

“Urabona ko usigaye hano ku ishuli, bityo ndakugira inama yo kwiga neza ukazatsinda nk’uko natsinze, dore ko ugeze mu mwaka utoroshye na gato. Ikindi kandi uramenye ntuzibagirwe gusenga kuko ari byo bizakugeza ku cyo ushaka cyose.”

Vestine yakomeje agira inama murumuna we Dorcas ati:

” Ndabizi ko usanzwe uzi guca bugufi ariko uzarenzeho kuko iyo wicishije bugufi Imana igushyira hejuru, ariko uwishyize hejuru Imucisha bugufi.”

Mu Kinyarwanda kandi baca umugani ngo “igi ryahannye inyoni”, bityo na Dorcas nawe yagiriye inama mukuru we agira ati:

“Mukuru wanjye nawe ku masomo ugiyemo uzirinde guta igihe ahubwo uzaharanire kugikoresha neza. Ikindi uko kwiga ari uguhozaho umenye ko no gusenga ari uguhozaho. Nasoza nkubwira ngo uzaharanire kuba uwo uri we wirinde ikigare, kugira ngo imyitwarire yawe izase n’ibyo uririmba.”

Muri iki kiganiro cyasojwe n’isengesho, Vestine na Dorcas basabye abakunzi babo kubasengera kugira ngo Imana ikomeze ibahe kugira ubuzima bwiza. Basoje babwira abakunzi babo kandi kwitegura indirimbo bagiye gushyira hanze vuba bise ‘Si Bayari.’

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *