Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Amatangazo ya YouTube ntazongera guca mu ndirimbo zacu/Papi Clever na Dorcas
Mu gitondo cyejo kuwa gatanu uzwi nka Good Friday mu ndimi z’amahanga nibwo ku rubuga rwa YouTube rwa Papi Clever Official batangaje ko amafaranga ya YouTube batazongera kuyakorera binyuze mu matangazo yacaga mu ndirimbo zabo.
Papi Clever akunzwe n’abatari bacye kubera ubuhanga akoresha mu ndirimbo ze ikiyongera akunda kuririmba indirimbo zo mu gitabo zikundwa n’abantu benshi aririmbana n’umugore we Dorcas.

Ku munsi w’ejo nibwo Papi Clever yatangaje ko atazongera gushyira amatangazo y’amamaza mu ndirimbo ze yabitangaje abicishije ku rubuga rwa Papi Clever Official.
Yagize ati “ muraho neza nshuti z’umusaraba kandi nshuti zacu,guhera uyu munsi twafashe umwanzuro wo gukura videos zamamaza mu ndirimbo zacu kuko twasanze zideranja cyane iyo umuntu ari kwirebera cyangwa ari kuzisengeramo hakajyamo ibindi bintu rimwe na rimwe bitari byiza”.
Yakomeje avuga ko byari byiza kubona amafaranga ariko sicyo twahamagariwe kandi yifuza ko abantu bose bamenya icyo Yesu ashima. Ati “yego byari birimo inyungu z’amafaranga iyo bazinyuzamo ariko sicyo uwaduhamagaye yadutumye. Umwami Yesu abishimire turabifuriza kurushaho kumumenya no kumenya icyo abifuzaho, ubuzima Yesu atarimo ntibuba bwuzuye.”

Papi Clever akunzwe mu ndirimbo zitandukanye ; Amakuru y’umurwa, Umukiza abe hamwe namwe, Ai Mana y’ukuri, Yesu ni wowe, ku irembo, Ugendane nanjye, Narakwiboneye,Uvuze yego, Unkomereze amaboko n’izindi nyinshi. ziganjemo izo mu gitabo agenda akora mu buryo bufasha abantu benshi kurushaho gusabana n’Imana binyuze mu kuyiramya.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA PAPI CLEVER “Ni Yesu”